RFL
Kigali

Umushahara mucye utumye Wijnaldum areka Barcelona yerekeza muri PSG

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/06/2021 16:15
0


PSG Barcelona ihindura ibitekerezo bya Georginio Wijnaldum bari bagiye kugura ku buntu ikubitishije ifaranga.



Nk'uko tubicyesha Romano, Wijnaldum wahoze mu ikipe ya Liverpool agiye gusinyira Paris Saint Germain, nyuma yo kumwereka ko izamuha amafaranga menshi aruta ayo Barcelona yari yaramwemereye kumuha.

Wijnaldum yari amaze hafi ibyumweru 2 ndetse byari bigeze ku musozo aho uyu mukinnyi yari asigaje gukora ikizamini cy'ubuzima ariko akaba yahinduye ibitekerezo ku munota wa nyuma.


Georginio Wijnaldum yageze muri livierpoor mu 2016 ayikinira imikino 179 atsindamo ibitego 16

Barcelona iheruka gusinyisha Kun Agüero ku buntu ifite ikibazo cy'amafaranga kuva Covid-19 yakaduka, ari byo PSG yagendeyeho ireshya uyu musore wo mukibuga hagati mu ikipe y'igihugu y'Abahorandi.

Wijnaldum yatandukanye na Liverpool muri uku kwezi, yakoranye n'umutoza wa Barcelona Ronald Koeman ubwo yatozaga Ubuhorandi, ari nacyo ba mwe bagenderegaho bavuga ko uyu musore kwerekeza muri Espagne bitazagorana.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND