RFL
Kigali

InyaRwanda Music Top 10: Indirimbo ‘Itara’ ikomeje kuyobora n'icyumweru cya mbere cya Kamena 2021

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:4/06/2021 22:01
1


Indirimbo ‘Itara’ ishingiye ku marangamutima y’umuhanzi Davis D imaze kwigarurira abakunzi ba muzika nyarwanda bitewe n’ubuzima uyu muhanzi yaririmbye bwahindutse ubuzima buri muntu wese ashobora gucamo umunsi ku munsi.



KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE CYANE

Ni indirimbo zashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zose za Inyarwanda.com aho buri mukunzi w’umuziki nyarwanda yasabwaga guha ijwi rimwe indirimbo ari gukunda cyane ari nako byagenze mu majwi 104 uhereye igihe twatangiraga kuyabara kuri Facebook na Instagram.

Aya majwi yarengaga cyane ariko bitewe n’uko hari abantu benshi bagiye batora indirimbo inshuro zirenze imwe andi majwi yabaye imfabusa.

Urugero ni nk'aho wasangaga umuntu umwe yatoye indirimbo eshanu wenyine, undi agatora indirimbo eshatu cyangwa akagenda asubiramo indirimbo yagiye atora.

Ibi byatumye dufata ijwi rya mbere mu yatowe kuri buri muntu ayandi majwi yose akaba imfabusa. Ari nako abantu bose batora indirimbo bashishikarizwa gutanga ijwi rimwe kuri buri ndirimbo zatoranyijwe hagendewe ku bakunzi n’ubundi b’umuziki nyarwanda.

Izi ndirimbo 10 ziri mu ndirimbo 15 zari zatoranyijwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda, itsinda ry’abanyamakuru ba InyaRwanda.com n’abandi banyamakuru batandukanye bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda maze zishyirwa ku mbuga nkoranyambaga za InyaRwanda kuri Facebook na Instagram maze harebwa amajwi buri ndirimbo yagize.

Muri izo ndirimbo zari zimaze umunsi zishyizwe kuri Instagram na Facebook bya InyaRwanda zari zifite amajwi agera kuri 74 y’abatoye kuri Instagram naho kuri Facebook ho hari hariho amajwi agera kuri 30, dutangira kuzishyira ku rutonde hakurikijwe amajwi ya buri ndirimbo yose hamwe agera ku majwi 104.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 10 ZIKUNZWE MU RWANDA


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'ITARA' YA DAVIS D


 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonshuti David2 years ago
    gufunguratweet





Inyarwanda BACKGROUND