RFL
Kigali

Si iyawe ni iy'igihugu! 'Muririmbire Uwiteka' ya Aime Uwimana y'ubuhanuzi bwabaye impamo yazamuye amarangamutima ya benshi-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:4/06/2021 14:09
0


Aime Uwimana bakunze kwita 'Bishop' bitewe n'uko benshi mu bahanzi ba Gospel bamufatiraho icyitegererezo, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye 'Muririmbire Uwiteka' yakunzwe bikomeye mu myaka yashize ndetse n'ubu, azamura amarangamutima ya benshi. Ni amashusho yafatiwe mu gitaramo Hillsong London yakoreye muri Kigali Arena tariki 06/12/2019.



Iyi ndirimbo 'Muririmbire Uwiteka' ya Aime Uwimana ntabwo ari nshya kuko imaze imyaka 21 iri hanze - yanditswe mu 1997 ijya hanze mu 2000 - gusa ihora ari nshya mu mitima y'Abanyarwanda benshi na cyane ko ibyo uyu muhanzi yaririmbye muri iyi ndirimbo byamaze gusohora ku Rwanda. Urugero ni aho aririmba ko amahanga azavuga ko u Rwanda rufite Imana, ibi akaba ari kenshi abanyamahanga babitangaza iyo bageze mu Rwanda bakabona iterambere igihugu kigezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga Miliyoni imwe.

Yaba abanyarwanda babona umunsi ku munsi ibyiza u Rwanda rugeraho ndetse n'abanyamahanga basura u Rwanda bakishimira ibyiza iki gihugu gikomeje kugeraho, bashima Imana cyane kuba yarahinduye amateka mabi y'u Rwanda akaba meza bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bwiza Imana yahaye Abanyarwanda burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame. 

Pastor Rick Warren umupasiteri wo muri Amerika mu mwaka wa 2013 ubwo yari mu Rwanda, yabwiye abari bitabiriye 'Rwanda Shima Imana' ko Imana ikunda u Rwanda ndetse ko gukorera ku ntego ari icyifuzo cy'Imana ku gihugu cy'u Rwanda n'Abanyarwanda. Icyo gihe yavuze ko agaciro nyakuri k'abanyarwanda katazava ku mafaranga ahubwo kazava mu Mana, yungamo ati "Dukwiriye kugira intego zihamye kandi nyuma yo kuzigeraho tugatanga amashimwe ku Mana".

Amagambo y'ubuhanuzi agize indirimbo 'Muririmbire Uwiteka' ya Aime Uwimana


Aime Uwimana atera asaba abanyarwanda kuririmba indirimbo nshya kuko Imana igiye gukora ibitangaza mu Rwanda ndetse ko aje kubamara agahinda. Ati "Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya kuko aje gukora ibitangaza mu gihugu cyacu, ikiganza cye cy'iburyo n'ukuboko kwe kwera, abizanishije agakiza ku Rwanda. Yibutse imbabazi ze, yibutse umurava we abigirire igihugu cyacu cy'u Rwanda, abo ku mpera z'isi bose babonye agakiza kacu bati koko u Rwanda rufite Imana".

Akomeza abasaba gusanganira Imana n'ijwi ry'impundu, ati "Banyarwanda mwe mwese muhaguruke turirimbe, dore Uwiteka aje atugana, aje kutumara agahinda adukureho ibyaha, muze tumusange araturuhura. Muze tumusanganire n'ijwi ry'impundu, yemwe misozi mwese namwe bibaya nimuze". Ni indirimbo yagiye hanze mu mwaka wa 2000, gusa inshuro zose Aime Uwimana ayiririmbye mu bitaramo n'ibiterane bitandukanye, abayumvise bagaragaza ko ari iy'ibihe byose.

Mu mpera za 2019 yayiririmbye mu gitaramo cya Hillsong London cyabereye muri Kigali Arena, yongera kuzamura amarangamutima ya benshi. Ubwo amashusho yayo yageraga kuri Youtube ku mugoroba w'uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021, nabwo benshi beretse Aime Uwimana urukundo rwinshi bakunda iyi ndirimbo ye. Hari uwamubwiye ko iyi ndirimbo atari iye, ahubwo ari iy'igihugu cyose. Pastor Rutwaza Rodrigue wo muri Zion Temple, we yavuze ko iyi ndirimbo ari iy'igihugu nyuma ya Rwanda Nziza.

Ibitekerezo abantu banyuranye bavuze ku ndirimbo 'Muririmbire Uwiteka' imaze imyaka 21


Mu butumwa batanze ku ndirimbo Aime Uwimana yashyize hanze mu masaha macye ashize, Irakomeye Metuschelah yagize ati: "Bishop Uwimana Aimé, iyi ndirimbo nayumvise bwa mbere kuri Album za AEE Rwanda, numva ndafashijwe bidasanzwe, sinakwibagirwa image yawe uyobora iyo ndirimbo, ikindi kandi iyi ndirimbo ni imwe mu ndirimbo zuje ubuhanuzi twagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, none dufite iyi ngiyi yawe y'iyindi 'version' nayo yayobowe nawe. Mureke dushime Imana kuko ubuhanuzi bwawe bwose turi kububona, mu kuri u Rwanda rufite Imana y'ukuri".

Vedaste N. Christian ati "Imana iguhe umugisha nshuti Aime, iyi ndirimbo si iyawe pe, ni iy’igihugu cyose ibihe byose kweli, ntabwo izasaza weee". Robert Sangano yagize ati "Indirimbo y'ubuhanuzi. Habwa umugisha Bishop Aime Uwimana. Igihe iyi ndirimbo wayiririmbaga bwa mbere bamwe niho twari tukimenya Uwiteka Imana. Ariko iyo dusubije amaso inyuma tukareba n'uko igihugu cyacu gihagaze, ni ukuri dufite Imana. Habwa umugisha muvandimwe Aime".

Elodie Joella Nyamoya ati "Ni indirimbo y'ubuhanuzi ni ukuri. Aimé Uwimana que l'Eternel Dieu te comble de ses grâces. Njyewe iyo ndirimbo nayumvise uno munsi pour la première fois ibaze kandi yiriwe kuri Repeat mode depuis...ndi uw'i Burundi ariko nasanze aba cousines banjye ngo bayibuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Urabona y'uko ibyo waririmbye byose byabaye! En tout cas Imana ikomeze kugukoresga ku bw'icyubahiro cyayo. Reste abondamment béni".

Pastor Rutwaza Rodrigue Umushumba wa Zion Temple Huye akaba umwe mu bakunda cyane umuziki wa Gospel yanditse ati: "Nation Anthem after Rwanda nziza. Thanks King and Legend. God bless you brother". Ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati "Ni indirimbo y'igihugu nyuma ya Rwanda nziza. Urakoze Umwami, Umunyabigwi. Imana iguhe umugisha muvandimwe". Byiringiro Fidelie ati "Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda, iyi ndirimbo ni iy'igihugu, Imana ihe umugisha buri umwe".

Umuramyi Papi Clever uri mu bahanzi bakunzwe cyane muri iyi minsi, yagize ati "Ooooh this is national anthem (Iyi ndirimbo ni indirimbo y'igihugu)", yahise akurikizaho utumenyetso twinshi tw'umutima mu gushimangira ko akunda cyane iyi ndirimbo, yongeraho ati "Imana iguhe umugisha Bishop wacu, turagukunda. Iyi ndirimbo ivuze byinshi ku banyarwanda. Aime, Uwiteka aguhe umugisha. You're legend in gospel, glory be to the Lord (Uri umunyabigwi muri Gospel, icyubahiro kibe icy'Umwami Imana).

Uwitwa Real and Honest yagize ati "Aimé was born to bless us through his prophetic worship Songs", mu kinyarwanda ni nk'aho yagize ati "Aime wavukiye kuduhesha umugisha binyuze mu ndirimbo zawe z'ubuhanuzi zo kuramya Imana". Ubwo yashyiraga hanze amashusho y'iyi ndirimbo mu masaha macye ashize, Aime Uwimana yavuze ko yaririmbye iyi ndirimbo muri Kigali Arena mu gitaramo yatumiwemo anakiriramo Hillsong London, ati "Iyi ndirimbo nayiririmbiye muri Kigali Hillsong concert muri Kigali Arena aho nari natumiwe kuririmba nanabakira".

Birangora kuvuga ko ari njye wayanditse! Aime Uwimana aganira na InyaRwanda


Nyuma yo kubona uburyo indirimbo ye yazamuye amarangamutima ya benshi, InyaRwanda.com twegereye Aime Uwimana tumubaza byinshi kuri iyi ndirimbo ye 'Muririmbire Uwiteka', mu kumenya igihe yayandikiye, ibihe yari arimo ndetse n'uko we nka Aime afata iyi ndirimbo bamwe bari kuvuga ko bayifata nk'iy'igihugu nyuma ya Rwanda Nziza. Yadutangarije ko nawe iyo ayumvise, bimugora kuvuga ko ari we wayanditse, ati "Umuhanzi agira gutya akandika indirimbo, ukumva waricaye urandika,..ariko iyi ngiyi mba numva bingoye kuvuga ko ari indirimbo nanditse".

Yakomeje ati "Birumvikana n'igihe wayanditse (igihe wayandikiye),... ushyize mu bwenge mu myaka yanjye y'icyo gihe, nayanditse mu 1997 hafi aho, isohoka mu 2000, nyisohora - nyandika, imyaka yanjye n'ibihe u Rwanda rwari rurimo byari bigoye ku bwenge bwanjye ko nakwandika ibintu nka biriya, ariko nari ndimo ndasenga nka saa Sita z'ijoro mbere yo kuryama noneho mfata Bibiliya ngo some, mfata Zaburi ya 98 "Muririmbire Uwiteka indirimbo nshya,.." aho kugira ngo nkomeze nsome ibyanditsemo, bimwe nkabisoma ibindi nkumva harazamo andi magambo".

Ati "Numvise amagambo akomeje kuza, mfata ikayi ntangira kuyandika uko aza". Yavuze ko yakomeje kumva muri we hari kuza andi magambo ku Rwanda, nuko nawe akomeza kuyandika. Ati "Ndangije kuyandika nasubiye inyuma ntangira kuyasoma, nti ibi bintu nanditse se ibi kweri najya kubiririmba hehe, ndebye aho u Rwanda runyuze n'ibihe u Rwanda rurimo, ndajya kuvuga ngo abo ku mpera z'isi bose bazaza kuvuga ngo u Rwanda rufite Imana ku bw'iby'Imana izaba yaradukoreye! Nkumva wagira ngo ntibifite injyana, aho nari nsubiye mu bwenge bw'umuntu".

Aime Uwimana avuga ko iyo ariyo mpamvu avuga ko bimugora kuvuga ko ari we wayanditse, ati "Niyo mpamvu mvuga nti mu bwenge bw'umuntu sinari kuyandika". "Ni indirimbo Imana yashatse kunyuzamo gusa, ifite icyo ishaka kubwira abanyarwanda no guhumuriza abanyarwanda no kubarema umutima. Nyandika sinayanditse nk'umuntu ugiye kwandika indirimbo y'ubuhanuzi ahubwo nabaye igikoresho. Imana yashatse kunkoresha nk'uko yafata undi wese ikamukoresga kugira ngo koko Isi itange ubwo buhanuzi. ni indirimbo y'ubuhanuzi ariko ntanditse ngamije guhanura kuko nta n'uvuga ko ngiye guhanura,..". 

Bishop Aime Uwimana nk'uko benshi bakunze kumwita, yasoje agira ati "Yasohotse bwa mbere mu 2000 ku bufatanye bwa AEE n'abandi batandukanye baturutse hanze". Amajwi yayo yafatiwe mu Rwanda ariko atunganyirizwa mu Bwongereza na Producer Dev. Amashusho yayo yafashwe mu myaka yashize ariko ntabwo ajyanye n'igihe tugezemo. Mu gitaramo aherutse kuyiririmbamo, wabaye undi mwanya mwiza wo gufata amashusho yayo. Yayiririmbanye n'abantu bari muri icyo gitaramo cyo muri Kigali Arena, ubona bose bishimye cyane aho buri umwe yari acanye itara rya telefone ye mu kirere nk'uburyo bwo gushima Imana ko yagiriye neza u Rwanda.


Aime Uwimana umuramyi w'ibihe byose mu Rwanda

INKURU WASOM: Bishop Aime yakuriwe ingofero mu mateka atazibagirana-AMAFOTO

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MURIRIMBIRE UWITEKA'







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND