RFL
Kigali

Dj Pius, Dj Theo na Trackslayer mu Kanama kari gushakisha impano mu rubyiruko rufite ubumuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2021 17:55
0


Rukabuza Rickie [Dj Pius], Twahirwa Theo [Dj Theo], Producer Trackslayer na Producer Thomas bari mu Kanama Nkemurampaka katangiye urugendo rwo gushakisha abanyempano mu rubyiruko rufite ubumuga bazafashwa kuzibyaza umusaruro.



Ni mu gikorwa cyiswe ‘It’s Ability Talents’ cyateguwe na Uwezo Youth Empowerment kubufatanye na The Trackslayer Music, cyatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 03 Kamena 2021, aho studio ya Producer Trackslayer ikorera i Nyamirambo.

Uyu munsi abanyempano barenga 20 mu rubyiruko rufite ubumuga rwo mu Mujyi wa Kigali barimo abo mu Karere ka Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge, banyuze imbere y’Akanama Nkemurampaka buri wese agaragaza impano yifitemo, hanyuma agahabwa amanota hakurikijwe uko yitwaye.

Ni igikorwa cyitabiriwe na bamwe mu basanzwe bafite indirimbo ariko zitamenyekane ku mpamvu basobanura ko babuze ubushobozi bacika intege. Harimo n’abandi basanzwe bafasha abahanzi mu miririmbire n’umukobwa umwe witabiriye ArtRwanda-Ubuhanzi.

Buri wese wiyandikishije muri iki gikorwa yavugaga impano yifitemo. Hari abavuze ko bazi kuvuga imivugo, kwandika indirimbo, gucuranga ibikoresho bya muzika, gukora amashusho, kuvuza ingoma, gusetsa (Comedy), gufotora, gufunganya amajwi n’ibindi.

Abitabiriye barimo Iryivuze Clarisse, Fausta Umutoniwase, Uwineza Olivier, Kayiranga Sedrick, Ntihinyurwa Olivier, Obed Gasangwa, Uwicyeza Nkana Yvonne, Uwayo Anitha, Charles Birekereho na Sibomana Jean Claude.

Hari kandi Cyiza Otto, Ntakirutimana Joseph, Tuyishimire Emmanuella, Haragirimana Claver, Twagirayezu Olivier, Bazambaza Slots, Mukingambeho Herniette, Ndayisaba Jean Damascene, Mutabazi Omar na Nshimyuremyi Ernest.

Umuryango Uwezo Youth Empowerment watangiye mu 2013, zimwe mu ntego ufite harimo guteze imbere urubyiruko rufite ubumuga binyuze mu mpano, mu mikino, mu myidagaduro n’ibindi bigamije gukora ubuvugizi ku bushobozi bwabo ariko hanagamijwe no kuba amahirwe atuma bibona mu muryango.

Uyu muryango ugitangira ntiwahise ushyire mu ngiro buri ntego wihaye bitewe n’uko wari ukiyubaka. Uko wagiye wagura ibikorwa ukorana n’urubyiruko bafite ubumuga hirya no hino mu gihugu niko bagiye bavumbura impano muri bo.

Gusa, uyu muryango wagiye uzitirwa n’uko waburaga uko wabafasha. Ku bw’amahirwe, The Trackslayer Music yarabegereye ibagezaho igitekerezo cyo gufasha urubyiruko rufite ubumuga kuzamura impano zabo no kuzibyaza umusaruro.

Omar Satir Bahati Umuyobozi w’Umuryango Owezo Youth Empowerment yabwiye INYARWANDA, ko bahuje imbaraga na The Trackslayer Music kugira ngo bateze imbere impano z’abafite ubumuga, kandi ko nta cyiciro na kimwe baheje muri iki gikorwa.

Akomeza ati “Tuzashingira kuri byinshi. Icya mbere twebwe ntabwo ari amarushanwa turi gukoresha, ahubwo ni igikorwa cyo guteza imbere impano nk’uko iki gikorwa kibivuga ni uguteza imbere impano zubakiye ku bushobozi.”

Akomeza ati “Icya kabiri turifuza guha amahirwe ibyiciro byose […] Hano wenda twahahuriye kubera ko ni ahatunganyirizwa umuziki n’ubusanzwe turibanda cyane ku kuririmba, imivugo, ikinamico n’ibindi bishobora kuza muri studio cyangwa bikaba byategurwa n’ubundi buryo ariko impano ni nyinshi, hari abanyabugeni, hari abashushanya, hari abakora iby’ubukorikori, hari abakora amasiporo…izo zose ni impano ziri mu rubyiruko bafite ubumuga tuzagenda tugerageza kuzamura uko dushoboye.”

Bahati yavuze ko bazibanda cyane ku kububakira ubushobozi mu ngeri zose, bakabateza imbere harimo no kuririmba mu bitaramo bikomeye no kubakurikirana kuva ku munota wa mbere.

Uyu muyobozi yavuze ko mu Mujyi wa Kigali bazafata abantu 15, kandi ko iki gikorwa kizakomereza mu Ntara cyane cyane mu bigo byakira abana bafite ubumuga.

Mukingambeho Herniette ni umwe mu bitabiriye iki gikorwa. Imbere y’Akanama Nkemurampaka yagaragaje impano idasanzwe akina ikinamico aganiriza Nyina [Utari uhari] wari mu marembera, asuka amarira bitungura abari bagize Akanama.

Dj Pius yahise asaba uyu mukobwa gukina undi mukino noneho adasuka amarira, ahubwo yishimye. Herniette yahise akina umukino agaragaza ibyishimo, akina yishimiye kuzamurwa mu ntera mu kazi.

Dj Theo umujyanama wa Social Mula, yabwiye uyu mukobwa ko ari umuhanga ku buryo muri iki gikorwa adakwiye kuburamo.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mukingambeho yavuze ko nyuma yo kwitabira ArtRwanda-Ubuhanzi ntabashe gutsinda atacitse intege, ahubwo yakomeje gukuza impano ye.

Uyu mukobwa yagarukiye mu 120 batoranyijwe mu gihugu hose muri Art Rwanda. Yavuze ko yitabiriye iki gikorwa cyo gushakisha impano mu rubyiruko rufite ubumuga, biturutse ku nshuti ye yabimworohereje ku mbuga nkoranyambaga.

Herniette avuga ko afite icyizere cyo gutsinda, kandi ko iki gikorwa akitezeho gutinyura abafite ubumuga. Ati “Iri rushanwa ndamutse nditwaye hari byinshi ryamfasha, byaba ari umwanya mwiza wo kugaragaza impano yanjye no gufasha sosiyete…Ni no kugira ngo umuntu akomeze azamure isura nziza y’abafite ubumuga.”

Kwiyandikisha muri iki gikorwa byari ubuntu. Umunyempano uzatsinda azakorerwa indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho (Audio& Video), kubamamaza (Promotion) no kubakurikirana (Management).

Abafite ubumuga banashyiriweho amahirwe arimo kwiga; gufata amajwi, gukora indirimbo, gufata amashusho, gutunganya amajwi n'amashusho, gufata amafoto, kuyobora no kugenzura amajwi.

Omar Bahati Umuyobozi w’Umuryango Owezo Youth Empowerment Uhereye ibumuso: Dj Theo, Producer Trackslayer washinze The Trackslayer Music, Producer Thomas na Dj Pius Iki gikorwa cyiswe ‘It's Ability Talents’ abagiteguye bavuga ko ari amahirwe ku rubyiruko rufite ubumugaHerniette yakinnye ikinamico aganiriza Nyina wari mu marembera, asuka amarira bitungura abagize Akanama Nkemurampaka Dj Pius washinze 1K Entertainment akuriye Akanama Nkemurampaka kari gushakisha impano mu rubyiruko rufite ubumuga Producer Trackslayer washinze The Trackslayer Music wahuje imbaraga n’Umuryango Owezo Youth Empowerment mu gutegura iki gikorwa

Ntihinyurwa Olivier yaririmbye indirimbo ‘Malaika’ ya Buravan, anavuga ko asanzwe afasha abahanzi mu miririmbire barimo Mukuru we Gasangwa Obed afite indirimbo ebyiri zitamenyekanye, ariko avuga ko afite icyizere Sibomana Jean Claude yagaragaje impano ye

Producer Thomas ufite ubumuga yifashishijwe mu Kanama Nkemurampaka 


Cyiza Otto avuga ko yatangiye umuziki mu 2012 kandi ko indirimbo ze zakinwe kuri Radio Salus akaza gucika intege mu muziki we

AMAFOTO: Iradukunda Jean De Dieu-INYARWANDA.COM







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND