RFL
Kigali

Senderi yagizwe ‘Brand Ambassador’ w’uruganda rw’inzoga

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/06/2021 8:53
0


Umuhanzi Senderi Hit ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko agizwe ‘Brand Ambassador’ w’uruganda Ingufu Gin Ltd mu gihe cy’imyaka ibiri.



Senderi yasinye amasezerano n’uruganda Ingufu Gin Ltd kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021, mu gihe yitegura kuzagaragarizwa itangazamakuru mu cyumweru kiri imbere.

Ingufu Gin Ltd ni uruganda rw’Abanyarwanda rukora inzoga z’ubwoko bwinshi rukorera ku Ruyenzi.

Senderi avuga ko uru ruganda rwamuhisemo kubera ko ari umuhanzi wihagazeho kandi ‘ufite abafana benshi’ bityo ko azifashisha izina rye mu kumenyekanisha ibinyobwa by’uru ruganda.

Uyu muhanzi yavuze ko azakorera ibitaramo mu Turere, Imirenge, Utugari n’ahandi anifashishe imbuga nkoranyambaga ze mu kuvuga ibyiza bya Ingufu Gin Ltd. Avuga ko yinjiye mu bakozi b’uru ruganda barenga 500.

Mu Kiganiro na INYARWANDA ati “Nzakora n’umutima wanjye wose kugira ngo ibinyobwa uruganda rukora bijye bimenyekana hose mu gihugu kandi vuba. Nzajya ntegura ibihembo byinshi ku bafana banjye kugira ngo barusheho kumenya uru ruganda. Kandi nzabegera igihe Coronavirus izaba yagenjeje macye.”

Akomeza ati “Usanga abantu benshi batazi ko izi nzoga zose zengwa n’uruganda rwa Ingufu Gin Ltd abakunzi banjye nzabasanga hose mu Mirenge, Utugari n’imidugudu mbereka ibinyobwa uru ruganda rukora.”

Yashimye Leta y’u Rwanda ikingurira amarembo abashoramari mu ngeri zitandukanye bagatangiza ibikorwa biha akazi abaturage bikagera no ku bahanzi.

Uyu muhanzi avuga ko ibijyanye n'amafaranga yishyuwe n'uruganda mu gihe cy'imyaka ibiri azatangazwa mu kiganiro n'itangazamakuru.

Uruganda Ingufu Gin Ltd rwenga inzoga zo mu bwoko bwa Whisky, Vodka na Gin, ruherereye mu Kagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo.

Rwatangiye gukorera mu Rwanda mu Ukuboza 2016, rutangira rukora ubwoko bumwe bw’inzoga ariko ubu rugeze ku bwoko umunani buri ku isoko.

Senderi Hit wagizwe ‘Brand Ambassador’ w’uruganda Ingufu Gin Ltd yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Ibidakwiriye nimbibona nzabivuga’, ‘Twaribohoye’, ‘Iyo twicaranye tuvugana ibyubaka u Rwanda’, ‘Abasore bariho nta cash’, ‘Wijya gusenga ufite Jelousie’, ‘Aba-Rayon’, ‘APR Fc’ n’izindi nyinshi.

Senderi Hit kandi anazwi mu ndirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Senderi Hit uherutse gusohora indirimbo yise ‘Muri hehe’ yagizwe ‘Brand Ambassador’ w’uruganda Ingufu Gin Ltd  

Senderi yasinye amasezerano kuri uyu wa Gatatu mu gihe yitegura kugaragarizwa itangazamakuru

 

Uyu muhanzi yavuze ko azakora uko ashoboye mu kumenyekanisha ibinyobwa by’uru ruganda 

Senderi avuga ko aya masezerano y’imyaka ibiri agiye kumufasha kwagura umuziki we

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'MURI HEHE' YA SENDERI HIT

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND