RFL
Kigali

MTN yatangaje ba rwiyemezamirimo 6 bazajya mu mahugurwa y'ibijyanye n'ubucuruzi muri gahunda yiswe "Level up your biz"

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:2/06/2021 18:12
0


MTN Rwandacell PLC ( MTN Rwanda), uyu munsi yahishuye ba Rwiyemezamirimo batandatu mu 194 bari babisabye, bazahabwa amahugurwa ajyanye n'ubucuruzi muri gahunda yiswe Level up your biz ku bufatanye na Entrepreneur development (Inkomoko).



Mu ntangiriro z'uyu mwaka MTN Rwanda yafatanyije na Inkomoko mu gutangiza gahunda ya Level up your biz, mu gufasha barwiyemezamirimo b'urubyiruko mu rugendo rwabo rwo kwihangira umurimo.Gahunda ya Level up your Biz ni gahunda igaragara mu buryo butandukanye,igaha ba rwiyemezamirimo batandatu ibi bikurikira:

Ku mufasha mu gihe cy'amezi 5 yose ku buntu mu bijyanye no kwihutisha ubucuruzi uturutse mu INKOMOKO, harimo amahugurwa, kwisuzuma ndetse n'ubujyanama. Ba Rwiyemezamirimo 3 muri abo 6 bazaterwa inkunga ya 1,000,000 y'amanyarwanda avuye muri MTN Rwanda.

Yaw Ankoma Agyapong uhagarariye ibijyanye n'ikoranabuhanga muri MTN

Abahanga mu by'ikoranabuhanga bazabafasha mu kuzamura ubucuruzi bwabo. Kubafasha kumenyekanisha ndetse n'aho kwamamariza binyuze muri MTN.Nka kimwe mu bigize intego za MTN zo guteza imbere ikoranabuhanga, ibi bigamije gushyigikira ubucuruzi bukoresha ikoranabuhanga mu kubaha ubumenyi ngiro (Practical knowledge) ndetse n'ubumenyi buzabafasha mu guhanga udushya binyuze mu izamuka ry'isi mu ikoranabuhanga. 

Ndeta Ndejuru uhagarariye Inkomoko

Yaw Ankoma Agyapong, uhagarariye ibijyanye n'ikoranabuhanga muri MTN (MTN Rwanda's chief consumer and Digital officer) yavuze ko guhindura ikoranabuhanga atari ibintu bikiri ibyo kwitega ahubwo ari iby'iki gihe turimo. Yagize ati "Guhindukirira ikoranabuhanga, ntabwo bikiri ibintu byo kwitega ahazaza ahubwo ni iby'iki gihe turimo".

"Twiboneye ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga mu bikorwa byabwo buba bufite amahirwe menshi yo guhangana n'ibyorezo bihangayikishije isi. Ikindi kandi amahirwe isi y'ikoranabuhanga ifite ubu nta herezo afite ni yo mpamvu aba ba rwiyemezamirimo 6 batagomba gusigazwa inyuma. Tunejejwe no gutwara iyi ntego mu kugira uruhare mu iterambere ry'ubwo bucuruzi buto n'ubuciriritse ndetse n'ubundi bwose bwo mu Rwanda.’’

Ibi bikurikira ni ibyagendeweho mu guhitamo ba rwiyemezamirimo batandatu:

. Ubisaba yagombaga kuba ari umunyarwanda.

. Ubisaba yagombaga kuba ari rwiyemezamirimo uri hagati y'imyaka 18 na 30.

.Yagombaga kuba afite ikoranabuhanga cyangwa akorera ubucuruzi ku ikoranabuhanga(e-commerce).

. Yagomba kuba yinjiza ku mwaka ari hasi ya 2,000,000 Frw.

. Company yagombaga kuba ifite icyemezo cy'ubucuruzi cya RDB nibura kimaze umwaka umwe.

Hibanzwe cyane kuri ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko bakora imirimo igirira akamaro ruganda ndetse n'ibidukukije.

Teta Ndejuru, uhagarariyeInkomoko we yagize ati "Nejejwe no guhamya guhitwamo kw'aba ba rwiyemezamirimo batandatu. Aba batandatubatoranyijwe mu bandi beza 194 bari babisabye bituma guhitamo bigorana cyane. Biratunezeza cyane kubona abato benshi bihangira udushya ndetse bakabikora bibanda cyane cyane kuri bya bindi sosiyete rubanda bakeneye".

"Kwishyira hamwe kwa MTN ndetse na Inkomoko byatumye iyi gahunda ibyara umusaruro. Gahunda ya Level up your Biz ni ibuye ryo gukandagiraho mu guteza imbere ubucuruzi bwabo binyuze mu ikoranabuhanga ndetse n'amahugurwa ajyanye no guteza imbere ubucuruzi".

Gahunda ya Level up your Biz ishishikajwe no kubaka ubushobozi bw'ubucuruzi buto n'ubuciriritse bukoresha uburyo bugezweho bw'ikoranabuhangamu guhanga udushya ndetse no kwishakamo ibisubizo amasoko yo mu Rwanda akeneye.

Agyapong yasoje agira ati "Intego yacu muriMTN ni ugushishikariza urubyiruko binyuze mu gutanga ibisubizo mu bijyanye n'ikoranabuhanga bizafasha ba rwiyemezamirimo mu kubaka u Rwanda rwiza"

MTN Rwandacell PLC (MTN Rwanda) niyo kompanyi iyoboye isoko mu bijyanye n'itumanaho mu Rwanda. Kuva mu 1998, yakomeje gushora mu kwagura ibikorwa byayo ndetse ni wo murongo wa mbere w'itumanaho mu Rwanda. MTN Rwanda itanga udushya twinshi dutandukanye mu baguzi ndetse n'inganda. Niyo kompanyi ya mbere mu gutanga serivise z'itumanaho ry'amafaranga binyuze muri Fin Tech subsidiary, mobile money Rwanda Ltd.

Inkomoko Entrepreneur Developmentitanga inama ku bijyanye n'ubucuruzi mu Rwanda, ikaba ibarizwa i Kigali ndetse na Musanze ndetse no mu nkambi 6 z'impunzi. Akazi kabo kibanda mu guteza imbere ubumenyi, imikorere ndetse no n'umuyoboro kugira ngo ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda batere imbere, bakora ndetse bagure inganda zabo bafite inyungu ihagije ndetse banahange imirimo.


Kugezaubu, Inkomoko imaze gukorana na ba rwiyemezamirimo 14,000 mu kubafasha kurema imirimo 5,500 mu Rwanda. Igishushanyo mbonera ku bakiriya babo kiratandukanye - Ubuhinzi, Gutundukanya ibiribwa, Ubukerarugendo no kwakira abashyitsi, kugurisha ndetse n'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND