RFL
Kigali

Joeboy yagarutse mu Rwanda nyuma y’umwaka n’amezi atatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/06/2021 17:33
0


Umuhanzi w’Umunya-Nigeria Joseph Akinfenwa Donus [Joeboy], amaze iminsi mu Rwanda aho yahuriye na Mr Eazi umufasha mu muziki abinyujije muri sosiyete ye y’umuziki yashinze mu 2018 yise ‘emPawa Africa’ ifasha abahanzi bo mu bihugu 11 byo muri Afurika.



INYARWANDA yahawe amakuru avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki 01 Kamena 2021, Joeboy ari mu bahanzi bitabiriye ikiganiro Mr Eazi yatumiyemo bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda n’abandi bahuriye muri Centre Culturel Francophone du Rwanda, abaganiriza byinshi ku muziki, uko umuhanzi yitwara n’ibindi.

Umuhanzikazi Alyn Sano ari mu bitabiriye iki kiganiro. Yanditse kuri konti ye ya Twitter kuri uyu wa Kabiri, avuga ko byari ibyishimo guhura na Joeboy, ndetse ko yari kumwe n’umukobwa witwa Stella Tush ufite ubuhanga bwihariye mu kuvuza Saxophone.

Joeboy wari wambaye umupira wanditseho ‘Legend’ ari hagati mu ifoto yahuriyemo na Alyn Sano na Stella Tush. Joeboy w'imyaka 24 y’amavuko yavutse yitwa Joseph Akinfenwa Donus akorana n’inzu zireberera inyungu z’abahanzi nka Banku Music.

Yasohoye Album yise ‘Love&Night’ anahatanira ibihembo bya ‘The Headies Award for Next Rated’. Yakunzwe mu ndirimbo nka ‘Bad Girl’ yasohoye mu 2017, ‘Don’t call me back’, ‘All for you’ n’izindi.

Mu 2020 yasohotse ku rutonde rwa BBC rw’abahanzi bo kwitega. Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu musore yatangiye guhangwa amaso na benshi abicyesha indirimbo ye yise ‘Baby’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 11 ku rubuga rwa Youtube.

Ni umuhanzi w’umuhanga ufite ijwi ryihariye rimufasha gutanga ubutumwa mu njyana ya Afrobeat na Pop yashyize imbere. Amaze gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse yanaririmbiye mu Bwongereza.

Joeboy ku wa 28 Gashyantare 2020 yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda, yerekwa urukundo n'abakunzi b'ibirori bari bitabiriye Kigali Jazz Junction yahuriyemo n'abarimo Davis D washimangiye ko akunzwe y'urubyiruko ku rwego rwo hejuru.

Uhereye ibumoso: Stella Tush, umuhanzi Joe Boy n’umuhanzikazi Alyn Sano Joeboy aje mu Rwanda mu gihe aherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Show me’


Joeboy muri Gashyantare 2020 yakoreye igitaramo gikomeye mu Rwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SHOW ME’ YA JOEBOY

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND