Kigali

Inteko y’Umuco yashyikirije ibihembo Clarisse Karasira, Mani Martin, Danny Vumbi, abanyamakuru n’abandi-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/06/2021 14:21
0


Inteko y’Umuco yashyikirije ku mugaragaro ibihembo abahanzi Clarisse Karasira, Mani Martin, Danny Vumbi, abanyamakuru n’umwanditsi bahize abandi mu Rwanda mu gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda, basabwa gukomeza kuba bandebereho.



Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kamena 2021, ubera ku Gisementi aho Inteko y’Umuco ikorera. Abashyikirijwe ibihembo bahize abandi mu marushanwa yo gukoresha neza ururimi rw’kinyarwanda.

Tariki ya 21 Gashyantare buri mwaka, U Rwanda rwifatanya n'ibindi bihugu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'ururimi kavukire. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti "Ururimi rw’Ikinyarwanda, umusingi w’ubumwe n’agaciro by’Abanyarwanda.”

Inteko y’Umuco ivuga ko uyu mwaka kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ururimi Kavukire 2021 bibera Abanyarwanda bakoresha ururimi rwabo umwanya wo kurushaho kumenya agaciro n’akamaro k’Ikinyarwanda.

Umunsi Mpuzamahanga w’ururimi kavukire wanahujwe no gushimira byihariye abahanzi, abanyamakuru, abashakashatsi, ibigo n’abandi bagira uruhare mu kunoza Ikinyarwanda.

Mu gitaramo cyabereye kuri Televiziyo Rwanda kuri iki Cyumweru tariki 21 Gashyantare 2021, Inteko y’Umuco yatangaje ko abahanzi 15 ari bo bujuje ibisabwa mu marushanwa yari yateguye. Ivuga ko Clarisse Karasira ari we wabaye uwa mbere mu bahanzi bo mu Rwanda mu guteza imbere ururimi rw’Ikinyarwanda no kurusigasira.

Mu muhango wo gushyikiriza ibihembo ababitsindiye, Nsanzabaganwa Modeste, Umukozi mu Nteko y'Umuco yibukije abanyamakuru, abahanzi n'abanditsi ko kwimakaza indangagaciro z'umuco w'u Rwanda n'ururimi rw'Ikinyarwanda ari inshingano za buri wese.

Ni mu gihe Barore Cleophas wari uhagarariye abanyamakuru muri uyu muhango yagaragaje ko gushimira umwenegihugu uteza imbere ururimi n'umuco bigaragaza uruhare Leta y'u Rwanda ifite muri gahunda yo guteza imbere indangagaciro z'umuco w'u Rwanda n'Ikinyarwanda.

Avuga ko Ikinyarwanda n'indangagaciro z'umuco w'u Rwanda ari ipfundo rikomeye ry'ubunyarwanda bikaba n'umurage ntagereranywa abakurambere bakomeyeh mu gihe cy'ubukoroni bityo asaba abanyamakuru kubibungabunga nk'inzira nyayo yo kwibohora.

Abanyamakuru bashyikirijwe ibihembo barimo Barore Cleophas, Solange Ayanone, Tuyishimire Jean de Dieu, Butoya Yves, Turatsinze Bright, Akimana Latifah Juliette, Olivier Ngabirano, Umushakamba Maurice, Maniraguha Ferdinard, Kanamugire Emmanuel na Uwimbabazi Eric.

Inteko y’Umuco yasabye abanyamakuru kuba umusemburo wo kwigisha Indangagaciro z'umuco w'u Rwanda n'ururimi rw'Ikinyarwanda nkuko bigarukwaho mu ndirimbo yubahiriza Igihugu "Umuco dusangiye uraturanga.... ururimi rwacu rakaduhuza.”

Aya marushawa yakozwe mu byiciro binyuranye harimo abanyeshuri barushanyijwe kwandika imivugo n’inkuru ngufi, kunoza ikinyarwanda, abanyamakuru n’abandi bakoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda mu kazi kabo, abandika mu binyamakuru, abavuga kuri Radio ndetse no kuri Televiziyo. Hanashimiwe kandi n’abashakashatsi.

Akanama Nkemurampaka kifashishijwe mu kwemeza abatsinze kari kagizwe n’umuhanzi Uwitonze Clementine [Tonzi], intiti n’inzobere muri muzika Kamali Alphonse, Umwarimu n’inzobere muri muzika Prof. Mbonimana Gamariyeri n’umwanditsi w’indirimbo Imanidufashe Emmanuel.

Inteko y’Umuco yashyikirije Clarisse Karasira igihembo nk'umuhanzi wabaye uwa mbere mu guhanga indirimbo ku muco w'u Rwanda


Inteko y'Umuco yahembye umuhanzi Mani Martin wabaye uwa kabiri muri aya marushanwa

Inteko y’Umuco yashyikirije igihembo Bazirushaka Isaie umwanditsi ku kibonezamvugo

Umuhanzi Jaba Star yahembwe

Umuhanzikazi Audia Intore yashyikirijwe igihembo yatsindiye


Umuhanzi Danny Vumbi, yashyikirijwe igihembo asaba bagenzi be kuba abarimu beza b’Abanyarwanda mu mikoreshereze y’IkinyarwandaNsanzabaganwa Modeste, Umukozi mu Nteko y'UmucoBarore Cleophas Umuyobozi w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC) yashyikirijwe igihembo

Umunyamakuru Solange Ayanone umaze igihe kinini mu itangazamakuru yahembwe

Akimana Latifah wa RBA yashyikirijwe igihembo yatsindiye

Olivier Ngabirano wa Radio/Tv1 yahembwe

Umushakamba Maurice wa Radio Isango Star yashyikirijwe igihembo yatsindiye

Maniraguha Ferdinard wa IGIHE yahembwe

Turatsinze Bright wa RBA yashyikirijwe igihembo yatsindiye

AMAFOTO: Inteko y'Umuco/Twitter








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND