RFL
Kigali

RIB yafunze Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga mu muziki

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/05/2021 17:35
0


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi, Karasira Aimable [Professor Nigga mu muziki], akurikiranyweho icyaha cyo guhakana no guha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri.



Mu butumwa RIB yashyize kuri Twitter, kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi 2021, yavuze ko Karasira amaze iminsi atanga ibiganiro ku mbuga nkoranyambaga biha ishingiro Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 bigaragaza ko itateguwe, binabiba amacakubiri mu banyarwanda.

Bati “Ibyaha akurikiranweho biteganywa kandi bigahanwa n'ingingo ya 5 n'iya 7 y'itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, n'ingingo ya 164 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.”

Karasira Aimable ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe dosiye ye itegurwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. RIB irongera kwibutsa abantu bose ko uwo ari we wese uzitwaza imbuga nkoranyambaga agakora ibyaha azabihanirwa.

Professor Nigga yamenyekanye cyane binyuze mu bitekerezo bye yagaragazaga mu buryo butandukanye n’ubw’abandi. Izina rye ryanavuzwe ubwo yinjiraga mu muziki apfumuriye mu njyana ya Hip Hop.

Karasira umaze kuba igikwerere amaze iminsi atumvikana mu muziki, ahubwo ashyize imbere gukora ibiganiro binengwa na benshi, yitwaje umuyoboro wa Youtube.

Uyu mugabo afite indirimbo nka “Carte Rouge”, “Cishwaha”, “Shakareti” n’izindi nyinshi zatumye avugwa mu myaka icumi ishize. Anaherutse gusohora indirimbo yise “Umunsi Nzataha” avugamo umunsi w’urupfu rwe.

Tariki 14 Kanama 2020, yirukanwe burundu nk’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. Itangazo ryashyizweho umukono na Prof. Philip Cotton rivuga ko “Prof.Nigga yirukaniwe imyitwarire mibi kandi ibisobanuro yasabwe gutanga ntibyanyuze ubuyobozi bwa Kaminuza.”

Karasira Aimable yirukanwe mu gihe ku wa 20 Nyakanga 2020, hacicikanye amashusho y’ikiganiro yagiranye na Rwanda Content avuga ko adashobora kubyarana n’Umunyarwandakazi, kubera ko “Nshaka ko amaraso y’Ubunyarwanda yagenda amvamo bikarangira.”

Ibi byatumye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Umuco n'Urubyiruko, Bamporiki Edouard, amusabira kwirukanwa mu barerera u Rwanda. Agira ati “Utifuza kubyarira u Rwanda akwiriye kuva mu barurerera, kuko imvugo ye iraroga. Ntiwarera utararezwe.”

Ni mu gihe umushakashatsi ku mateka ya Jenoside, Tom Ndahiro, we yagize ati “Igitutsi kibi umuntu yatuka umunyarwanda ni ukumwita inyangarwanda. None, turumva umunyarwanda [Prof. Nigga] wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda yishimira akanamamaza kuba inyangarwanda na Bariyanga. Harya ibi byitwa iki?”

 

RIB yatangaje ko yataye muri yombi Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga mu muziki






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND