RFL
Kigali

BAL2021: Perezida Kagame yakiriye Patriots, ayishimira umusaruro yakuye mu irushanwa - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:31/05/2021 15:23
0


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye ikipe ya Patriots BBC yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), ayishimira umwanya wa Kane yakuye mu irushanwa ryari ryitabiriwe n’amakipe 12 ndetse anayizeza ubufasha.



Kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Gicurasi 2021, nibwo Perezida Kagame yakiriye ikipe ya Patriots muri Village Urugwiro, nyuma yo gusoza ku mwanya wa Kane muri BAL yabereye muri Kigali Arena kuva tariki ya 16-30 Gicurasi 2021, ryarangiye ryegukanwe na Zamalek yo mu Misiri.

Binyuze ku rukuta rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, bavuze ko muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye ikipe ya Patriots yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL, yasoje ku mwanya wa Kane.

Perezida Kagame yakiriye iyi kipe kugira ngo ayishimire umusaruro yakuye mu irushanwa rya BAL ryabereye mu Rwanda.

Mu ijambo ritafashe igihe kirekire, Perezida Kagame yatangiye ashimira ikipe ya Patriots uko yitwaye muri iri rushanwa, ndetse asaba abakinnyi kwishimira ibyo bagezeho n’ubwo bategukanye igikombe.

Yagize ati”Ndagira ngo mbashimire kubyo mwakoze muri iri rushanwa rya BAL, ndatekereza ko mushobora kuba mutishimye kubera ko mutegukanye igikombe, gusa mugomba kwishima kubera ko mwanatumye abandi bishima. Mwahagarariye igihugu neza, mushimisha abafana banye ndetse n’abandi bakurikiye iri rushanwa. Mwahaye igisobanuro igihugu cyacu cyakiriye iri rushanwa rya BAL, iki ni ikintu twakwishimira”.

Perezida Kagame yabwiye aba bakinnyi ko ibyo batagezeho, bagomba gukora igenamigambi rizabafasha kubigeraho mu gihe kiri imbere.

Umukuru w’igihugu yibukije abakinnyi kandi ko gutsinda no gutsindwa biri mu bice bigize ubuzima, ariko icy’ingenzi ari ugukura isomo mu ntsinzwi wagize, ikagufasha kuzatsinda ubutaha.

Perezida Kagame yasabye abakinnyi ba Patriots guhanga amaso ibiri imbere, ibyahise bikabasigira isomo ryo kuba beza kurushaho ubutaha ndetse abizeza ubufasha.

Yagize ati ”Ndatekereza ko dukwiye kwishimira abo turi bo, tugashaka uko twabikora neza ndetse tuzanabafasha kubishyira mu bikorwa, mwe Patriots, ababafasha ndetse na Leta.

“Leta ifite intego yo gukora ibishoboka byose mu guteza imbere umukino wa Basketball, nk’igihugu tugomba kugira uruhare mu bindi bikorwa bya siporo bitandukanye, gusa hari umugabane wanyu mwanamaze kubona kubera kwitwara neza muri ririya rushanwa, turabasezeranya ko tuzabaha umugabane wanyu”.

Perezida Kagame yashimiye aba bakinnyi kandi kuba baragaragaje ikinyabupfura mu irushanwa abasaba kuba aricyo kizajya kibaranga kuko kizabafasha byinshi mu iterambere ryabo.

Patriots yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya BAL, yavuye mu itsinda rya Mbere iri ku mwanya wa Kabiri nyuma yo gutsinda imikino ibiri, harimo uwa Rivers Hoopers yo muri Nigeria na GNBC yo muri Madagascar, ariko igatsindwa na US Monastir YO MURI Tunisia yazamutse ari iya mbere mu itsinda.

Mu mikino ya 1/4, Patriots yatsinze Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique amanota 73-71, mu mukino wari ukomeye cyane. Muri ½ Patriots yahuye na Monastir bari kumwe mu itsinda rimwe yongera kuyitsinda, iyibuza kugera ku mukino wa nyuma.

Ku mukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu wakinwe ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021, Patriots yatsinzwe na Petro de Luanda amanota 97-68.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Patriots isoza iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 12 ku mwanya wa Kane.

Perezida Kagame yakiriye Patriots BBC yegukanye umwanya wa Kane muri BAL

Perezida Kagame yashimiye ikipe ya Patriots uko yitwaye muri iri rushanwa ariko abasaba gukora igenamigambi izabafasha kwitwara neza kurushaho ubutaha

Umukuru w'igihugu yijeje aba bakinnyi ubufasha

Perezida Kagame na Minisitiri Munyangaju bafata ifoto n'abakinnyi ba Patriots BBC





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND