Angelina Jolie umwe mu bagore bakomeye muri Hollywood bitewe n'ubuhanga akoresha akina filime ndetse ahanini yamamaye bitewe n'ubwiza bwe doreko ari ku rutonde rw'abagore 50 beza b'ibihe byose.Angelina Jolie kandi yanamamaye ubwo yarakiri umugore w'ikirangirire Brad Pitt.
Ku itariki 25/05/2021 nibwo filime ''Those Who Wish Me Dead'' yasohotse.Ikaba yarakinywe igendeye ku gitabo cyitwa gutyo n'ubundi cyanditswe na Micheal Koryta aho kivuga inkuru y'umukobwa witwa Hannah Faber uba akora akazi ko kuzimya umuriro(Fire Fighter) gusa akazahura n'ikibazo cy'ihungabana nyuma yo kubona abana 3 bahira mu muriro.
Ihahamuka rya Hannah Faber ariwe Angelina Jolie akina inkuru ye ryaje gukomeza kumubaho ikibazo gikomeye kugeza ubwo ahuye n'umwana w'umuhungu uba ukurikiwe n'abicanyi 2 batumwe na Arthur Sawyer ukinywa na Tyler Perry maze bigatuma Hannah akora ibishoboka agakiza uwo mwana akaboneraho no gukira ihahamuka.
Iyi filime igaragaza Angelina Jolie na Tyler Perry bahanganye yakomeje gukundwa cyane kuko yahuje ibyamamare 2 ndetse ikaba inagaragaramo abandi bakinnyi ba fiime bubatse izina harimo Jon Bernthal wamamaye muri filime ya The Punisher,Aiden Gillen uzwi cyane muri filime ya Game Of Thrones,n'abandi benshi.
Nyuma y'iminsi micye imaze isohotse 'Those Who Wish Me Dead' bisobanuye mu kinyarwanda ngo 'Abo banyifuriza urupfu" yakomeje gukundwa cyane nkuko imbuga zicuruza filime zabigaragaje.Ku mbuga 5 zitandukanye zicuruza filime zirimo HBO Max,Goojara Movies,Hulu,Amazon hamwe na Free Form zashyize iyi filime ky mwanya wa mbere w'izikunzwe ubu nyuma yuko igize abantu benshi bayireba kuri murandasi9Online Watching) abandi bakayimanura(Download).
Those Who Wish Me Dead ikaba yarakozwe n'abahanga barimo Garret Basch ikayoborwa na Taylor Sheridan.Amafaranga yashowemo ubwo yakorwaga ni miliyoni 26 za madolari,Kugeza ubu ikaba imaze kunguka cyane aho imaze kwinjiza miliyari 13 za manyarwanda.Angelina Jolie akaba yanashimiye abafana bakomeje kuyishyigikira abinyujije ku mbuga nkoranyambaga naho Tyler Perry yabwiye ikinyamakuru PageSix ko ubwo yarakigezwaho umushinga wiyi filime yahise abona ko uzatanga umusaruro mwiza.
Src:www.Cinemablend.com,www.Pagesix.com