Nishimiye ko ngiye kwitwa umugore wawe! Miss Bahati Grace yateye umukunzi we imitoma ku isabukuru ye y’amavuko

Imyidagaduro - 31/05/2021 9:50 AM
Share:

Umwanditsi:

Nishimiye ko ngiye kwitwa umugore wawe! Miss Bahati Grace yateye umukunzi we imitoma ku isabukuru ye y’amavuko

Mu nyandiko yuje imitoma itagira uko isa ni yo Nyampinga w’u Rwanda 2009 Miss Bahati Grace yakoresheje atera imitoma umukunzi we Pacifique Murekezi abenshi bazi nka Pacy wizihije isabukuru y'amavuko uyu munsi tariki ya 31 Gicurasi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Miss Grace yabwiye imitoma umukunzi we Pacy ku isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 32. Yagize ati "(…) Babe. Umuntu wese uzumva inkuru yacu y'urukundo, ntagushidikanya azakunda umugabo uri we. Ibikorwa byawe byankururiye guhinduka mu buryo bwiza. Ugire umunsi mukuru mwiza w'amavuko. Nishimiye ko ngiye kwitwa umugore wawe vuba! Ngukunda kuruta uko byagereranywa.’’

Miss Bahati yagiye muri Amerika kuwa 22 Kamena 2011, akigerayo abanza kwisuganya ngo ashakishe uko yabaho n’uko yakwiga. Muri uko kwishakisha yatangiye gushaka ubuzima aho yabaye umwarimu mu irerero ry’abana. Yaje gukomeza amasomo muri Kaminuza mu bijyanye n'ubuganga.

Mu ntangiro za 2019 ni bwo Bahati yashimangiye ko ari mu bakobwa bishimye maze ashyira hanze ifoto ari kumwe n’uyu musore ashimangira ko ari we watumye umwaka wa 2018 umubera akataraboneka.

Pacifique Murekezi benshi bazi nka Pacy ukundana na Bahati, ni umuhungu wa Murekezi Raphaël wamenyekanye nka Fatikaramu washinze ishuri rya Espanya ry’i Nyanza, wanakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na Umubyeyi Josepha.

Ku rundi ruhande ni murumuna wa Murekezi Olivier, umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wa Volleyball wakiniye amakipe nka UNR Volleyball Club na APR Volleyball Club. Ubwo yari ari mu kiganiro n’umunyamakuru Ally Soudi, Miss Grace yabajijwe icyo yakundiye Murekezi Pacifique, asubiza ko icyo avuze ari cyo akora, akaba ari umusore w’igihagararo kandi umukundira uko.

Ibindi amukundira ngo harimo icyerekezo afite, imyizerere ye yo kwemera Imana, kuba atajagaraye, uko abanye n’abantu, imyitwarire ye n’ibindi. Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ubukwe bwa Miss Bahati Grace n'uyu musore yihebeye buri gutegurwa muri Nzeri uyu mwaka wa 2021 hatagize igihinduka.

Miss Bahati Grace na Pacy baritegura kurushinga muri Nzeri

Miss Grace na Pacy bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...