RFL
Kigali

Ni ikinege, ababyeyi be batandukanye afite imyaka 4, nyina ni Pasiteri: Ubuzima bwa Sho Madjozi uri mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/05/2021 12:30
0


Ubuzima bw’umuraperikazi Sho Madjozi uri mu Rwanda yakuriyemo buvugwa ubutitsa mu binyamakuru bitandukanye, kuva ku gukura ari umwana ukunda kwandika, gukora umuziki akaba ikitegererezo kuri benshi muri Afurika y'Epfo n'ibindi.



Imwe mu nkuru idakunda kuvugwa ku buzima bw'uyu mukobwa ni iy'uko ababyeyi be bahanye gatanya ubwo yari afite imyaka ine y'amavuko akiri muto.

Ibinyamakuru bitandukanye nka Buzz South Africa yo muri Afurika y'Epfo, bivuga ko uyu mukobwa yakuriye mu buzima bugoye kuko Nyina yiryaga akimara.

Buzz South Africa ivuga ariko ko nubwo Se yatandukanye na Nyina atigeze atererana umwana we, kuko yakomeje kumwereka urukundo rwa kibyeyi. Ndetse Sho Madjozi yumvikana mu itangazamakuru kenshi avuga ko ntacyo yaburanye Se, kuko ari umubyeyi wamugejeje ahari 'inzozi ze'.

Ababyeyi be batandukanye afite imyaka ine y'amavuko

Sho Madjozi yavutse tariki 09 Gicurasi 1992, avukira mu bitaro bya Elim Hospital mu Ntara ra Limpopo muri Afurika y'Epfo, bivuze ko agejeje imyaka 29 y'amavuko. Yabaye mu cyaro cy'ahitwa Shirley, Polokwane ahazwi nka Tshwane.

Ababyeyi be batandukanye ubwo yari agejeje imyaka ine y'amavuko. Se Marc Wegerif na Nyina Rosemary Phaweni, bahisemo gutandukana mu 1996 buri wese aca inzira ze.

Se yakomeje gushakisha ubuzima mu bihugu bitandukanye, Nyina nawe akomeza kwita ku mwana we [Sho Madjozi] amutoza inzira yo gukurikira, mu rugo barebaga Televiziyo yatambutsaga ikiganiro cyaje gutuma Sho Madjozi yiyemeza kuririmba avuga ku mukinnyi w'iteramakofe John Cena.

Se ni Umuzungu ukomoka mu Burayi naho Nyina akaba umunya-Afurika y'Epfo.

Mu bihe bitandukanye, Sho Madjozi yifashisha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza uruhare rukomeye Se agira mu buzima bwe. Ku munsi wahariwe ababyeyi b'abagabo, amushima byihariye

Se wa Sho Madjozi yitwa Marc Wegerif, ni umuhanga ufite impamyabumenyi y'ikirenga ya Ph. D mu bijyanye na 'food Security'. Uyu mugabo anafite umuryango utegamiye kuri Leta yashinze, ufasha abafite ibibazo mu bijyanye n'ubutaka.

Mu binyacumi bishize, yafashije mu guharanira uburenganzira bwa bumuntu mu miryango itandukanye Mpuzamahanga. Muri iki gihe, akora mu kigo cya Oxfam, aho ashinzwe 'Economic Justice Campaign Manager'.

Uyu mugabo ukomoka muri Suede, akazi akora katumye agera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, cyane cyane muri Tanzania aho amara igihe kinini.

Ibi byagiye bituma igihe kinini akimarana n'umukobwa we Sho Madjozi nko muri Tanzania, Senegal n'ahandi.


Nyina ni Pasiteri

Sho Madjozi avuga ko umuntu wamugiriye akamaro gakomeye mu buzima bwe ari Nyina, kuko yakomeje kumuba hafi kuva yatandukana na Se.

Nyina, Rosemary Phaweni ni Pasiteri mu Itorero riherereye mu Mujyi wa Limpopo, aho yimitswe mu 2013. Sho Madjozi avuga ko Nyina yahoranye bwiza kuva mu buto bwe, kandi ko yari umukobwa uteye neza w'ikimero.

Ni ikinege mu muryango nubwo inkuru zivuguruzanya!

Sho Madjozi yavutse yitwa Maya Christinah Xichavo Wegerif. Niwe mwana rukumbi, umuryango we wabyaye, bahitamo kumwitirira umusizi w'Umunyamerika Maya Angelou kubera ko ubwo bamubyaraga 'ababyeyi be barimo basoma igitabo gishya uyu musizi yari aherutse gusohora'.

 

Sho Madjozi yagize igikundiro cyihariye abicyesha indirimbo yakoreye John Cena.

Byaramukurikiranye! Sho Madjozi yakuze ari umwana ukunda gusoma no kwandika, ndetse mu cyiciro cy'abasizi yakoreshaga izina rya Maya the Poet. Kuri konti ye ya Instagram izina ‘Maya’ rigaragaraho.

Kuva ababyeyi be bamubyara, ntibigeze babyara undi kugeza ubwo yagezega imyaka ine bakabona gutandukana. Byatumye Sho Madjozi akurana n'abana barimo Musa Shidzinga akunda kwita ko ariwe muvandimwe we mukuru.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Afurika y'Epfo, bivuga ko bitazwi neza niba Musa bavukana kuri Se, cyangwa se niba Musa ari uwo Nyina yabyaye ku rukundo rwe rwa mbere.

Hari igihe Musa yigeze kwandika kuri konti ye ya Instagram avuga ko Nyina afite abana batatu, kandi ko ari we Mukuru.  Yavuze mo ko ariwe Mukuru (Musa), agakurikirwa n'undi mwana hanyuma bucura akaba Sho Madjozi.

Mu 2019, ibinyamakuru byo muri Afurika y'Epfo byanditse ko Sho Madjozi yagize ibyago apfusha Mukuru we Makhanani Maganye waguye mu mpaka y'imodoka.

Gusa, iby'uko bafitanye isano ntibivugwaho rumwe. Bibaye ari ukuri, byaba bivuze ko Sho Madjozi afite abavandimwe babiri Nyina yabyaye mbere.

Uyu mukobwa avuga ko yakuze yifuza guha Nyina ubuzima bwiza. Se yaje kurushinga n'undi mugore abyara umwana umwe yise Zara. Nyina akunze kugaragaza ko aterwa ishema n’aho umwana we ageze mu muziki

Sho Madjozi yize amashuri yisumbuye mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania aho yavuye ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kaminuza ya Mount Holyoke College aho yakuye impamyabumenyi muri 'African Studies and Creative Writing'.

Izina rye ryagize ubukana mu banyamuziki ubwo yasohoraga indirimbo "Huku" yacuranzwe karahava. Yunganirwa n'indirimbo 'Dumi Hi Phone' yasohoye mu 2017 ikarebwa n'abantu barenga miliyoni 1.5 kuri Youtube.

Madjozi kandi yasohoye Album yamenyekanye ku izina rya 'Limpopo Champions League' yasohoye mu 2018.  Iriho indirimbo yakoranye n'abahanzi barimo Makwa, PH, Ycee, Kwesta n'abandi.

Nyuma yo gusoza Kaminuza muri Amerika yasubiye muri Afurika y'Epfo aho yabonye akazi mu kigo 'Institute of Advanced Studies at the University of Johannesburg'.

Abamuzi bazi ko akunda kurimba. Mu 2019 yasohotse ku rutonde rw'abantu 100 rw'kinyamakuru cya Mpuzamahanga cya Vogue.

Uyu mukobwa uri mu Rwanda muri iki gihe aho yitabiriye imikino ya Shampiyona Nyafurika ya Basketball League [BAL], ni umwe mu baraperi beza Afurika y'Epfo ihanze amaso.

Umuziki wa Sho Madjozi ushingiye ku karango k’umuco wa Tsonga wo muri Afurika y’Epfo. Mu gihe amaze mu muziki yaririmbiye ku rubyiniro rumwe n’abarimo Chris Martin, Cardi B, Shawn Mendes, Janelle Monáe, The Weeknd n’abandi.

Uyu mukobwa ari mu bahanzi b’imbere baririmbye mu iserukiramuco rya ‘Global Citizen Festival’ ryabaye mu 2018 ribera muri New York, anaririmba muri ‘Global Citizen Festival: Mandela 100’ yabereye muri Johannesburg ari kumwe na Beyoncé na Pharrell Williams.

Sho Madjozi yaryohewe n’ubuzima bwa Kigali, ashishikariza n’abandi gusura u Rwanda 

Se Marc Wegerif yashatse undi mugore babyarana umwana umwe Zora

Uyu mukobwa amaze kwegukana ibihembo bikomeye mu muziki abicyesha indirimbo ze n’ibindi









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND