RFL
Kigali

BAL2021: Inzozi za Patriots zageze ku iherezo! US Monastir na Zamalek ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:30/05/2021 9:37
0


Inzozi za Patriots BBC zo kwegukana igikombe cya Basketball Africa League (BAL) uyu mwaka zashyizweho iherezo na US Monastir yo muri Tunisia nyuma yo kuyitsindira muri 1/2 inayirusha cyane.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Gicurasi 2021, hakinwe imikino ya 1/2 muri BAL yasize hamenyekanye amakipe abiri ahurira ku mukino wa nyuma kuri iki Cyumweru. Umukino wabimburiye indi muri 1/2 wahuje Zamalek yo mu Misiri na Petro de Luanda yo muri Angola.

Ni umukino amakipe yombi yasaga n'anganya imbaraga ariko Zamalek ikagaragaza itandukaniro, byaje no kuyifasha kugera ku mukino wa nyuma itsinze aba banya-Angola amanota 89-71.

Umukino wari utegerejwe na benshi by'umwihariko Abanyarwanda, wahuje Patriots na US Monastir yo muri Tunisia.

Ni inshuro ya kabiri aya makipe yari ahuye muri iri rushanwa, nyuma yo guhurira mu itsinda rimwe, ariko Monastir ikegukana intsinzi ku mukino wabahuje ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 16.

Ku mukino wo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Monastir yagaragaje urwego ruri hejuru cyane kuko yatsinze Patriots ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 41.

Patriots itahiriwe n'uyu mukino yarushijwe mu duce tune twose, ndetse bigaragarira buri wese ko amakipe atari ku rwego rumwe.

Monastir yayoboye uduce tune tw'umukino, aho yatsinze agace ka mbere ku manota 16-14, 21-8, 28-11 ndetse inatsinda agace ka nyuma ku manota 22-16.

Umukino warangiye Monastir ihabwa amahirwe menshi yo kwegukana igikombe itsinze Patriots amanota 87-46.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi, nibwo haza kumenyekana ikipe yegukanye igikombe cya BAL yakinwaga ku nshuro ya mbere, hagati ya Zamalek yo mu Misiri na US Monastir yo muri Tunisia.

Patriots na Petro de Luanda ziraza guhatanira umwanya wa gatatu.

Gahunda y’umunsi wa nyuma wa Basketball Africa League yo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021

Guhatanira umwanya wa gatatu: 12:30: Patriots BBC vs Petro de Luanda

Umukino wa nyuma: 16:00: US Monastir vs Zamalek

Patriots yatsinzwe irushwa cyane na US Monastir muri 1/2

Patriots iraza guhangana na Petro de Luanda mu guhatanira umwanya wa gatatu

Zamalek yageze ku mukino wa nyuma itsinze Petro de Luanda yo muri Angola

Petro iraza kwesurana na Patriots mu guhatanira umwanya wa gatatu

Visit Rwanda umuterankunga w'irushanwa rya BAL






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND