Mu gihe cy’imihango buri mukobwa cyangwa umugore wese aba asabwa kugira isuku y’umwihariko. Akenshi na kenshi usanga abakobwa bageze muri icyo gihe baterwa ipfunwe ryo kujya mu bandi ahanini bitewe n'uko babaseka cyangwa se bakabaserereza;aho usanga abasore akenshi aribo baba babatera ipfunwe.
Community Health Boosters (CHB), Umuryango w’urubyiruko wibumbiyemo abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi ku bufanye n’ihuriro ry’imiryango y’urubyiruko African Youth and Adolescents Network; AfriYAN-Rwanda, basoje igikorwa cy’ubukanguramba kw’isuku mu gihe cy’imihango bumaze icumweru cyose bukorwa.
Ubu bukangurambaga bukaba bubanziriza umunsi mpuzamahanga wahariwe igihe cy’imihango, bwari bugamije kuzamura imyumvire ku gihe cy’imihango, kurandura imyimvure idahwitse n’ibihuha byerekeranye n’igihe cy’imihango, guhezwa, ipfunwe ndetse n’akato gahabwa abagore n’abakobwa mu gihe cy’imihango.
Umuyobozi mukuru w'uyu muryango CHB, Anaclet AHISHAKIYE yabwiye INYARWANDA ko mu rwego rwo kwifatanya n’isi yose mu kubaka isi aho buri mukobwa cyangwa umugore wese atagira ipfunwe cyangwa ngo aterwe isoni nuko ari mu mihango, umuryango Community Health Boosters wakoze ibikorwa bitandukanye muri iki cyumweru cy’ubukangurambaga harimo kwigisha no gutanga ibikoresho by’isuku.
Anaclet yakomeje avuga ko kujya mu mihango ari ibintu bisanzwe umukobwa cyangwa umugore wese aba agomba gucamo kandi ni ikimenyetso cy’uko umogore afite ubuzima bwiza kandi afite ubushobozi bwo kororoka ndetse ko buri wese yagakwiye guterwa ishema n’abakobwa cyangwa abagore bari mu mihango aho kubaha akato, kubasesereza, kubatoteza cyangwa se kubaheza.
Yasoje avuga ko ibi kubigeraho bisaba uruhare rwa buri wese guhera k’umuntu ku giti cye, kugeza ku bikorera ndetse n’inzego za Leta. N'ubwo hirya no hino kw’isi abagore basaga miliyoni 300 bajya mu mihango buri munsi, ariko ikibazo cy’isuku mu gihe cy’imihango gikomeje kuba ingorabahizi kandi bigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abakobwa n’abagore.
Bitewe n’ubumenyi buke no kutigishwa ibyerekeranye n’imihango, abakobwa bamwe bazi ko kujya mu mihango ari uburwayi. Abakobwa bamwe iyo bageze mu gihe cy’imihango, babura ibikoresho by’isuku, amazi meza ndetse n’ibindi nkenerwa mu gihe nk'iki ngiki. Ibi byose bigira ingaruka ku buzima bwabo, imibereho ndetse n’imibanire n’abandi bantu ndetse bamwe bagahita bava cyangwa bagasiba ishuri.
Abitabiriye amahugurwa bigishwa uburyo bashobora kwikorera Cotex (Kotegisi)
Nka kimwe mu bikorwa bigize ubu bukangurambaga, ingimbi n’abangavu basaga 20 bahuguwe ku gihe cy’imihango, aho ihurira n’ubuzima bw’imyororokere ndetse n’uruhare rw’urubyiruko muri rusange mu kurandura burundu akato gahabwa abakobwa cyangwa abagore mu gihe cy’imihango. Nyuma yo guhugura uru rubyiruko ku bijyanye no kwikorera ibikoresho byo kwifashisha mu gihe cy’imihango, hatanzwe kotegisi udupaki 75.
Royce, umunyeshuri wiga mu kigo cy’amashuri cya KACYIRU, yadutangarije ko yishimiye intambwe imaze guterwa kandi ko anezezwa n'uko urubyiruko rugirwa nyambere mu gushaka ibisubizo by'ibibazo byabo. Yakomeje ashishikariza abakobwa kutagira ipfunwe ndetse no kudaterwa isoni n'uko bari mu mihango kuko ari impano karemano bahawe n’Imana.
Bamwe mu bahungu bitabiriye aya mahugurwa barimo Jean Bosco wiga mu kigo cy’amashuri cya Kinyinya batangarije INYARWANDA ko bishimiye cyane amahugurwa bahawe n’umuryango Community Health Boosters ndetse n'abandi bafatanya bikorwa bawo bagize uruhare mu gutegura aya mahugurwa.
By'umwihariko nk'abahungu bakaba babashije kwiga ko imihango ari ibihe karemano bigize ubuzima bw’umugore cyangwa umukobwa bityo ko badakwiye guserereza, gutoteza, guheza cyangwa guha akato abakobwa bari mu mihango ahubwo ko bakwiye kubaba hafi no kubafasha muri ibyo bihe.
Evode NIYIBIZI, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri AfriYAN yagize ati: “Nka AfriYAN hamwe n’imiryango y’urubyiruko; intego yacu ni ukubaka igihugu aho umugore cyangwa umukobwa adasigazwa inyuma bitewe n'uko ajya mu mihango. Kugira ngo ibi bigerweho, dushyira imbaraga mu kwimakaza uruhare rw’abahungu n’abagabo, tubigisha nk'uko twigisha bashiki bacu”.
TANGA IGITECYEREZO