RFL
Kigali

Sugira na Kwizera Olivier ntibari mu bakinnyi bazitabazwa ku mikino Amavubi azakina na Central Africa

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/05/2021 16:36
0


Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Gicurasi 2021, Umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi 33 bagiye kwitegura imikino ibiri ya gicuti Amavubi azakina na Central Africa, barimo Kevin Monnet Paue wa St Etienne ariko batagaragaramo rutahizamu Sugira Ernest n’umunyezamu Kwizera Olivier.



Mu bakinnyi Mashami yahamagaye hagaragaramo amazina mashya akina mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Abakinnyi bashya bahamagawe mu Mavubi barimo umunyezamu Buhake Twizere Clement ukinira ikipe ya Strommen IF yo muri Norvege, na Ntwali Fiacre ukinira Marine FC y’i Rubavu.

Muri bashya bakina mu bwugarizi bahamagawe, harimo Niyigena Clement wa Rayon Sports, Rukundo Dennis wa Police FC yo muri Uganda na Ngwabije Bryan Clovis.

Mu bakinnyi bakina mu kibuga hagati Mashami yahamagaye Nishimwe Blaise wa Rayon Sports na Samuel Guelette ukinira RAAL la Louviere yo mu Bubiligi.

Mu bakina bataha izamu, Mashami yahamagaye Kwitonda Alain wa Bugesera FC, Mugunga Yves wa APR FC, Kevin Monnet Paque wa St Etienne na Rafael York wa AFC Eskilstuna yo muri Sweden.

Mu bakinnyi bari basanzwe bahamagarwa batagaragaye mu Mavubi kuri iyi nshuro, bayobowe na rutahizamu Sugira Ernest, Abanyezamu barimo Kwizera Olivier na Kimenyi Yves.

Kuri iyi nshuro Mashami yongeye guhamagara Kevin Monnet Paque witabajwe mu mikino yo gushaka itike ya CAN, ariko ntiyitabira, ubu haribazwa niba azaboneka cyangwa azongera akaryumaho.

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, irateganya gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Central Afica Republic, mbere yo guhura na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, mu mukino wa mbere mu itsinda E uzabera i Bamako.

Niwo mukino wa mbere Amavubi azaba akinnye nyuma yo gusoza imikino yo gushaka itike ya CAN byarangiye baburiye muri Cameroun, nyuma yo kunganyiriza i Yaounde 0-0, bitagize icyo bimarira iyi kipe yasoje ku mwanya wa gatatu mu itsinda inyuma ya Cameroun na Cape Vert zahise zibon itike yo kwitabiri iyi mikino.

Iyi mikino yombi u Rwanda ruzakina na Central Africa, izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, imiryango ifunze nta muntu wemerewe kuyitabira.

Umukino wa mbere uzahuza aya makipe uzakinwa tariki ya 04 Kamena, aya makipe yongere kugaruka mu kibuga tariki ya 06 Kamena 2021.

Intego y’iyi mikino ku bihugu byombi ni ugutyaza abakinnyi bitegura imikino yo gushaka itike y’’igikombe cy’Isi cya 2022.

U Rwanda ruherereye mu itsinda E muri iri rushanwa, aho ruri kumwe na Mali, Kenya na Uganda.

Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ya Central Africa Republic izagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ije kwitegura iyi mikino ya gicuti.

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi byari biteganyijwe ko izakinwa muri Kamena uyu mwaka, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yayimuriye muri Nzeri, Ukwakira n’Ugushyingo 2021.

Abakinnyi 33 Mashami Vincent yahamagaye kuzakina na Central Africa mu mikino ya gicuti

Kwizera Olivier ntiyahamagawe mu Mavubi yitegura Central Africa

Sugira Ernest umaze iminsi adahagaze neza ntiyahamagawe mu Mavubi

Amavubi agiye gukina imikino ibiri ya gicuti na Central Africa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND