Amakuru y’ikinyamakurui Newsngr, avuga
ko byatewe n’umugore waciwe inyuma wakoresheje amarozi ubwo yafataga umugabo we
ari kumuca inyuma. Akibafata bari gusambana, umugore yahise abajugunyaho
imiti gakondo bahita bafatana.

Abari barimo gukora imibonano mpuzabitsina barasakuje
cyane kubera ububabare, ni bwo abantu bahise bahurura barabahambiranya babageza
kwa muganga kugira ngo babashe kubafatanura. Mu kujyanwa kwa muganga aba bombi bagendaga induru zivuga baherekejwe n’umugore
waciwe inyuma nk’igihano yahaye umugabo we akoresheje uburozi.

Umugabo Kamau wari wafatanye n’umugore, yavuze ko ubwe yaciye umugore inyuma kuko yari atakimwitaho nk’umuntu bakundana. Inkuru zikomeza zivuga ko muri Kenya hari uduce tuvugwa cyane mu gukoresha amavuta y’uburozi yitwa ‘Mangube’ atuma abari gukora imibonano mpuzabitsina bafatana n'ubwo bamwe batemera ko bibaho.
