Kigali

Dore uko ibice by’umubiri w’umukobwa/umugore bigenda birushanya ububasha mu gukurura abagabo cyane

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:27/05/2021 12:50
1


Burya koko ntakabura imvano! Ni yo mpamvu rero n’urukundo akenshi ruba rufite icyo rushingiyeho. Nuzabaza umukunzi wawe icyo yagukundiye, azakubwira ko uteye neza kandi ukagira n’imico myiza yamunyuze kurusha abandi. Buri musore wese cyangwa umugabo usanga afite ibice runaka bimukurura ku mubiri w'umukunzi we.



Tugendeye ku byo ashobora kukubwira byamukuruye akurikije uko uteye, twabateguriye ibice 10 ku mubiri w’umukobwa ushobora gusangamo ibyo umukunzi wawe agukundaho cyane. Ibi ni byo bice by’umubiri ku mukobwa bishobora gukurura abagabo bigatuma amarangamutima yabo azamuka bakaba banabibagaragariza mu ruhame:

1. Amabere

Amabere akurura abagabo ku rwego rwo hejuru ku buryo n’iyo umugabo yifuje kugirana imishyikirano irenze n’umukobwa, uzasanga ahitira gukora ku mabere. Ni nayo mpamvu uzasanga abagore benshi bambara imyenda igaragaza amabere bakunze kwita “Sexy” mu rwego rwo kwigarurira imitima y’abagabo.

2. Ikibuno

Iyo umugabo abonye umugore ufite ikibuno giteye uku n’uko ashobora kugira ibyiyumviro bitandukanye muri we bitewe n’imiterere yacyo. Ni nayo mpamvu uzasanga abakobwa benshi bambara amapantalo, amakanzu cyangwa amajipo ahambira cyane ikibuno cyabo ngo kibashe kugaragara.

3. Iminwa

Bitewe n’uburyo iminwa y’umukobwa iteye, umugabo ashobora kumwiyumvamo ku rwego rwo hejuru ku buryo akenshi binarangira amusabye ko yamubera inshuti.

4. Amaso

Amaso y’umukobwa akurura abagabo ku rwego rukomeye, ku buryo abagabo benshi bifuza umukobwa ufite amaso runaka. Ibi bishimangizwa n’uko iyo umukobwa aterekeye umugabo amaso bigaragara akenshi nk’igikorwa cy’urukundo amufitiye.

5. Inseko

Inseko y’umugore ikurura abagabo cyane cyane iyo ari ya nseko yoroheje benshi dukunze kwita 'Kumwenyura'. Iyo umugore amwenyuriye umugabo we burya ngo akanyamuneza gataha ku mutima ibyishimo bikamurenga.

6. Umusatsi

Abagabo bakunze nanone gukururwa n’imisatsi y’abagore ni nayo mpamvu akenshi uzasanga umugabo asaba umugore we gukoresha umusatsi we bitewe n’ibyifuzo bye.

7. Amaguru

Amaguru nayo aza mu bikurura abagabo bitewe n’uko ateye. Hari amaguru agaragara nk’afite imbaraga ashobora no kugira imbwana, n’andi yorohereye bakunze kwita amaguru y’ibitesi.

8. Inda

Uko inda y’umukobwa iteye nabyo biri mu bintu bikurura abagabo. Hari abakobwa baba bafite munda hato bakunze kwita munda 0, hakaba n’abafite munda hanini hakunze no kugaragaraho imihiro benshi bita ibinyenyanza.

9. Intoki

Intoki z’umukobwa zikurura abagabo. Ibi uzakunda kubibona akenshi umukobwa akoze ku mugabo cyangwa amusuhuje akamuhereza ikiganza, hari ubwo akigumana akumva atamurekura.

10. Ibirenge

Iki gice kiri ku mwanya wa cumi ku bijyanye no gukurura igitsinagabo. Burya abagabo bakunda kwitegereza cyane, ni nayo mpamvu uzasanga igitsinagore kita kuri buri kantu kose. Ni kenshi uzasanga abagore basize amarangi ku nzara, bakunda kwambara inkweto zigaragaza ibirenge byabo byose kuko baba bazi ko hari icyo bivuze ku bagabo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HAVUGIMANA Jean de Dieu3 years ago
    Exactement vrai et oui.Ndabashimira rata!muba mutwubatse cyane



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND