Kigali
18:59:57
Jan 10, 2025

Let’s go! Patriots mu mukino wo kuzamura ibendera ry’Igihugu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:27/05/2021 11:27
0


Nubwo bitoroshye gusa birashoboka kubigeraho, ubwitange, urukundo rw’Igihugu no kucyitangira niyo turufu ishobora kugeza ikipe ya Patriots BBC mu mikino ya ½ cy’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) riri kubera mu Rwanda kuva tariki ya 16 Gicurasi 2021.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi, hateganyijwe umukino wa ¼ muri BAL uza guhuza Patriots BBC ihagarariye u Rwanda muri iri rushanwa na Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique.

Uyu mukino uza gutangira saa tatu z’ijoro ufite byinshi usobanuye kuri Patriots, kuri Basketball Nyarwanda ndetse no ku gihugu muri rusange cyacyiriye iri rushanwa riri gukinwa ku nshuro ya mbere.

Ni umukino usaba Patriots imibare myinshi ndetse no gukoresha ubwenge mu kibuga kugira ngo ikomeze mu mikino ya ½.

Aya makipe yombi yatomboranye muri ¼, yarazamutse mu matsinda ari kumwanya wa kabiri, kuko Patriots yazamutse mu itsinda A ari iya kabiri inyuma ya US Monastir yayoboye itsinda, mu gihe Ferroviario de Maputo yazamutse mu itsinda C iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Zamalek yabaye iya mbere.

Patriots yatsinze imikino ibiri yo mu itsinda A harimo uwa GNBC yo muri Madagascar n’uwa Rivers Hoopers yo muri Nigeria, ariko itsindwa umukino wa US Monastir yo muri Tunisia mu mukino wa Gatatu mu itsinda.

Patriots nk’ikipe iri mu rugo irasabwa kwihagararaho igatsinda iyi kipe yo muri Mozambique kugira ngo ikomeze muri ½, ndetse izanagaragare mu makipe ane ya mbere muri iri rushanwa.

Ni umukino ukomeye ndetse unagoye, ariko intsinzi irashoboka ku ruhande rwa Patriots nubwo iza kuba ikina n’ikipe ikomeye.

Uko iyi kipe ihagarariye u Rwanda yakinnye mu mikino y’amatsinda, byagaragaje ko ishobora gutsinda ikipe iyo ariyo yose, gusa bikaba bisaba gushyira hamwe, gukoresha imbaraga n’ubwenge ndetse n’ishyaka ryo gukunda Igihugu.

Patriots kandi ikaza gukina idafite J.Cole wayitsindiye amanota atanu mu mikino y’amatsinda, kubera ko yamaze gusubira muri Amerika.

Uyu mukino wa saa tatu uhuza Patriots na Ferroviario de Maputo, urabanzirizwa n’uhuza US Monastir na As Douanes saa 17:30.

Amakipe aza gutsinda azahurira muri ½ hashakwa izagera ku mukino wa nyuma.

Kugeza ubu Zamalek na Petro de Luanda niyo makipe yamaze gukatisha itike ya ½ muri iri rushanwa, ndetse akazahura ku wa Gatandatu hashakwa ikipe izagera ku mukino wa nyuma.

Patriots BBC irasabwa ubwitange kugira ngo igere muri 1/2

Gushyira hamwe n'urukundo rw'Igihugu nibyo biza kubasunika imbere ya Ferroviario de Maputo

Patriots irakina idafite J.Cole wasubiye muri Amerika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND