RFL
Kigali

Ku nshuro ya 2 Umufaransa Bernard Arnault yabaye umukire wa mbere ku Isi ahirika Jeff Bezos wari usanganywe uyu mwanya

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:1/06/2021 13:06
0


Umuherwe akaba n'umushoramari Bernard Arnault ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa amaze guca agahigo ko kuba umukire wa mbere ku isi. Ni ukuvuga ko kugeza ubu ariwe muntu utunze amafaranga menshi angana na Miliyari 192.4 z'amadolari. Uyu mwanya awugiyeho awukuyeho Jeff Bezos.



ranknameNet Worthchangeagesource
1Bernard Arnault & family$192.4 B$072LVMH
2Jeff Bezos$187.0 B$057Amazon
3Elon Musk$156.4 B$049Tesla, SpaceX

Bernard Jean Etienne Arnault umuherwe ukomoka mu gihugu cy'u Bufaransa amaze imyaka myinshi ku isoko ry'imyenda n'inzoga zihenze, uyu mugabo w'imyaka 72 niwe ufite inganda zikomeye zikora imyenda zirimo izikomeye zambarwa n'abasitari cyane zitwa Dior.Louis Vuitton hamwe na Fendi. Izi nganda z'imyenda uko ari 3 zifite isoko rinini mu biguhu by'Uburayi hamwe na Amerika n'ahandi hatandukanye.


Si inganda z'imyenda gusa umuherwe Bernard Arnault afite gusa ahubwo afite uruganda yise LVMH (Louis Vuitton Moet Hennessy) rukora inzoga zo mu bwoko bwa Champagne na Whiskey. Champagne ya Moet ikorwa n'uruganda rwa Bernard Arnault ni imwe muri champagne zihenze cyane dore ko mu Rwanda igura ibihumbi 100. Hennessy nayo ni imwe mu nzoga zihenze zigurwa n'abifite gusa nayo ikaba iva mu ruganda rw'uyu mugabo.


Nk'uko byakomeje kugenda bitangazwa n'ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye byandika ku bukungu, byatangajwe ko umutungo wa Bernard Arnault wiyongereye cyane ukagera kuri miliyari 192.4 z'amadolari aya mafaranga uyashyize mu manyarwanda yaba Tiriyari 192.4. Ukwiyongera kwa mafaranga ye byatumye ahita aba umukire wa mbere ku isi aho yahise arusha Jeff Bezos ufite miliyari 187.0 z'amadolari.


Ubu abakire 3 ku isi kugeza ubu ni Bernard Arnault wari usanzwe uri muri 5 bakize ku isi kuva muri 2018 ni we ubayoboye bose aho afite miliyari 192.4 z'amadolari, Jeff Bezos nawe aza ku mwanya wa 2 afite miliyari 187.0 naho Elon Musk umuhanga mu ikoranabuhanga aza ku myanya wa 3 afite umutungo ungana na miliyari 156.4 z'amadolari. Bill Gates afite Miliyari 126.8 z'amadorali, naho ku mwanya wa gatanu hari Mark Zuckerberg utunze Miiyari 119.2 z'amadorali.


Kuwa mbere w'icyumeru gishize habaye ibitangaje ubwo umuherwe Bernard Arnault yaje ku mwanya wa mbere afite miliyari 186.3 z'amadolari agahita avana Jeff Bezos ku mwanya wa mbere wari ufite miliyari 183 z'amadolari. Ibi gusa ntibyamaze amasaha 24 kuko Bezos yahise yisubiza umwanya we wa mbere none kuri iyi nshuro ya 2 Bernard Arnault aramwigoronzoye agaruka ku mwanya wa mbere yari yageze ibirenge mu minsi ishize.

Src:www.visualcapitalists.com,www.forbesmagazine.com,www.foxbussinessnewas.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND