Kigali

Amavubi agiye gukina imikino ibiri ya gicuti mbere yo guhura na Mali mu guhatanira itike y’igikombe cy’Isi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2021 19:37
0


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, irateganya gukina imikino ibiri ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Central Afica Republic, mbere yo guhura na Mali mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, mu mukino wa mbere mu itsinda E uzabera i Bamako.



Niwo mukino wa mbere Amavubi azaba akinnye nyuma yo gusoza imikino yo gushaka itike ya CAN byarangiye baburiye muri Cameroun, nyuma yo kunganyiriza i Yaounde 0-0, bitagize icyo bimarira iyi kipe yasoje ku mwanya wa gatatu mu itsinda inyuma ya Cameroun na Cape Vert zahise zibon itike yo kwitabiri iyi mikino.

Iyi mikino yombi u Rwanda ruzakina na Central Africa, izabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, imiryango ifunze nta muntu wemerewe kuyitabira.

Umukino wa mbere uzahuza aya makipe uzakinwa tariki ya 04 Kamena, aya makipe yongere kugaruka mu kibuga tariki ya 06 Kamena 2021.

Intego y’iyi mikino ku bihugu byombi ni ugutyaza abakinnyi bitegura imikino yo gushaka itike y’’igikombe cy’Isi cya 2022.

U Rwanda ruherereye mu itsinda E muri iri rushanwa, aho ruri kumwe na Mali, Kenya na Uganda.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Gicurasi 2021, aribwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent ahamagara abakinnyi bagomba kwitabira iyo mikino

Ikipe y’igihugu ya Central Africa Republic izagera mu Rwanda mu cyumweru gitaha ije kwitegura iyi mikino ya gicuti.

Imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi byari biteganyijwe ko izakinwa muri Kamena uyu mwaka, ariko kubera icyorezo cya COVID-19, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yayimuriye muri Nzeri, Ukwakira n’Ugushyingo 2021.

Amavubi agiye gukina imikino ibiri ya gicuti na Central Africa Republic





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND