Aba Habesha bakomoka ku bana Umwami Salomon wo muri Bibiliya yabyaranye n'Umwamikazi Sheba ari nawe Meddy yitiriye indirimbo yakoranye n'umugore we yitwa 'The Queen of Sheba' banaririmbanye mu bukwe bwabo buherutse kubera i Dallas muri Amerika. Umwamikazi Sheba akomoka muri Ethiopia ari nacyo gihugu Mimi wa Meddy akomokamo.
Habesha ni imwe muri Hashtag zikomeje gukoreshwa ku mafoto abafana Meddy (Inkoramutima) bari gushyira ku mbuga nkoranyambaga, akaba ari ubwoko bukomoka ku mwamikazi Sheba witiriwe indirimbo 'Queen of Sheba' Meddy ateganya gusohora mu minsi iri imbere yanaririmbye mu bukwe bwe na Mimi.
Kuba Meddy yararirimbiye umugore we iyi ndirimbo, bishoboka ko Sossena Aseffa (Mimi) yaba akomoka mu bwuko bw'aba Habesha. Mu gihe byaba bimeze gutyo, uyu mugore wa Meddy yaba afite aho ahuriye n'amateka n'ibyanditse muri Bibiliya bivuye ku kuba akomoka ku mwami Salomon umuhungu w'umwami Dawidi.
Aba Habesha ni bantu ki muri rusange?
Aba Habesha ni umuryango w'umwami w’ubunyabwenge Salomon wo muri Israel uvugwa muri Bibiliya Yera na Bibiliya Ntagatifu, hamwe n’umwamikazi Sheba wiswe Makeda mu mateka ya Ethiopia.
Uyu muryango umaze imyaka myinshi nk'uko byemezwa n’inyandiko ya
Kebra Negast imaze imyaka 700. Iyi nyandiko ikaba ivuga ko uyu muryango wabayeho mu myaka 1225 mbere y'ivuka rya Yesu Kristo. Iyi nyandiko igaragaza uko umwami Salomon yahuye n’umwamikazi
Sheba ikagaruka ku ruhererekane rw’abana babo n’imiryango.
Salomon bivugwa ko yashukashutse umwamikazi bigatuma babyarana umwana w’umuhungu wabaye umwami w’abami wa mbere wa Ethiopia, Menelik I. Bivugwa
kandi ko uyu mwamikazi yari umukobwa w'umwe mu batware ba Ethiopia wasuye
Salomon mu murwa mukuru wa Israel, Jerusalem. Ibi kandi byanditse mu
gitabo cy’umunyamateka karundura Josephus.
Mu mafoto ihere ijisho ubwiza bw'abakobwa n'abagore b'aba Habesha
TANGA IGITECYEREZO