RFL
Kigali

Yamanitse amafoto ye mu cyumba! Uko Mbappe yabanye na Cristiano bataziranye bikamufasha kwamamara-AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:26/05/2021 12:15
0


Byari nk’inzozi ndetse benshi batekerezaga ko bidashoboka, ariko mu kwizera no gukora cyane, ibyari inzozi byabaye impamo, Klyan Mbappe atera ikirenge mu cya Cristiano Ronaldo, bakinana mu kibuga kimwe, amuganiriza ku mbamutima ze ndetse anamuhishurira ko babanaga mu cyumba kimwe.



Burya icyo uzaba cyo muragendana kandi gushaka ni ko gushobora, umuhate wa Klyan Mbappe wifuzaga gukina umupira w’amaguru nka Cristiano Ronaldo, magingo aya niwe mukinnyi ufatwa nk’indorerwamo y’ejo hazaza muri ruhago y’Isi.

Uko Mbappe yakuze biratangaje ndetse n’intego yari afite mu bwana bwe nazo ziratangaje kuko wumvaga asa n’uri mu nzozi.

Mbappe yakuze akunda rutahizamu w’umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo kugeza no mu cyumba yararagamo, aho yahujuje amafoto y’uyu mukinnyi yifuzaga kuzaba nkawe.

Uyu mufaransa w’imyaka 22 y’amavuko, yakuze yumva ashaka kuzakina ku rwego nk’urwa Cristiano afata nk’inshuti ye, umuvandimwe we ndetse akaba yaranatangaje ko amufata ku rwego rumwe na Se umubyara.

Mbappe yatangiye gukina umupira w’amaguru afite imyaka itanu y’amavuko, aho yatangiriye mu ikipe y’abato ya AS Bondy mu 2004, akomereza mu irerero rya Monaco mu 2013, aho yamaze imyaka ibiri ashyirwa mu ikipe nkuru, ayikinira imikino 60 ayitsindira ibitego 27, ahita abengukwa na Paris Saint Germain yerekejemo mu 2017 nk’intizanyo.

Nyuma y’umwaka umwe nibwo PSG yegukanye uyu mukinnyi bya burundu, atangira kwigaragariza abatuye Isi icyo ashoboye nubwo yari mu myaka micye. 

Gukinira PSG ikina amarushanwa akomeye i Burayi, byatumye Mbappe ahurira mu kibuga kimwe na Cristiano yakuze akunda kandi afata nk’icyitegererezo.

Mbappe yatangaje ko bimushimishije cyane kuba ateye iyo ntambwe ikomeye mu buzima, kuko ageze kucyo yifuje kuva mu bwana bwe.

Uyu mufaransa yahishuye ko yaganiriye byose na Cristiano ndetse anamubwira ko babanaga mu cyumba kimwe ari nawe wamuteye akanyabugabo ndetse akamwongerera imbaraga zo gukora cyane igihe cyose yabonaga ifoto ye mu cyumba yaryamagamo.

Muri uyu mwaka w’imikino, Mbappe yatsindiye PSG ibitego 41 mu mikino 42 yayikiniye, ndetse akaba yarayifashije kugera muri ½ cya Champions League basezereye FC Barcelona.

Ahazaza ha Mbappe muri PSG ntiharamenyekana dore ko atarongera amasezerano kandi amakipe y’i Burayi amwifuza akaba ari menshi.

Icyumba Mbappe yararagamo akiri umwana cyari cyuzuyemo amafoto ya Cristiano Ronaldo

Mbappe yavuze ko yiyumvaga abana na Cristiano mu cyumba kimwe

Kugira ifoto ya Cristiano mu cyumba cye byamwongereye icyizere n'imbaraga zo gukora cyane bimufasha kwamamara

Akiri umwana Mbappe yagize amahirwe yo guhura n'uwo yakundaga Cristiano Ronaldo barifotozanya

Guhurira mu kibuga kimwe na Cristiano biri mu byashimishije cyane Mbappe

Mbappe avuga ko yaganirije byose Cristiano ndetse anamuhishurira uburyo babanye mu cyumba kimwe bataziranye

Mbappe ari mu bakinnyi bafashije u Bufaransa kwegukana igikombe cy'Isi mu 2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND