Alex Rodriguez umenyerewe ku izina rya A-Rod amaze iminsi itari micye avugwa mu itangazamakuru nyuma yo gutandukana n'umuhanzikazi Jennifer Lopez bendaga gushinga urugo dore ko yari yaramwabitse impeta y'urukundo, gusa biza kurangira buri wese anyuze inzira ye. Uyu mugabo akaba yongeye kuvugwa cyane hirya no hino bitewe n'uko yamaze gushyira ku isoko ibirungo by'ubwiza ibi abenshi bita Make Up cyangwa Maquilage.
Ibirungo by'ubwiza byagenewe abagabo Alex Rodriguez yashyize ku isoko harimo Foundation yo kwisiga mu maso ifasha uruhu gusa neza. Iyi ikaba iri mu moko menshi bitewe n'uko uruhu rw'abantu rutandukanye. Harimo kandi Face Cleaner yisigwa mbere yo kuryama iyi ikaba izajya ifasha abagabo koza uruhu neza ndetse ikavanamo imyanda iba yihishe mu ruhu.
Alex Rodriguez aganira n'ikinyamakuru PageSix yabajijwe icyatumye akora ibirungo by'ubwiza byagenewe abagabo maze asubiza ati "Nkiri kumwe na Jennifer Lopez yanyigishije cyane ibijyanye no kwita ku ruhu rwanjye binyuze mu birungo. Aha nabonye ko ari byiza kandi bifasha nyamara abagabo benshi ntibabizi kuko bizera ko ibirungo byisigwa n'abagore gusa. Biriya birungo ni byiza nashishikariza abagabo n'abasore kubikoresha bakabona ibyiza byabyo".
Si we cyamamare cy'umugabo cyigannye inzira yo gucuruza ibirungo gusa kuko Alex Rodriguez asanze abandi bagabo bafite izina rikomeye bakora ibirungo by'abagabo barimo Bill Porter, Simon Huck, umuhanzi August Alsina hamwe n'umuraperi Asap Rocky uri mu rukundo na Rihanna.
Src:www.PageSix.com,www.peoplemagazine.com