Imbaraga z’umutingito zipimwa hifashishijwe ubujyakuzimu n’umurambararo umutingito wagezeho. Mu mateka y’umutingito hari imitingito yagiye itwara benshi ikanangiza byinshi kugeza ubu. Icyenda muri iyo yabereye ku mugabane wa Asia yatwaye benshi, inkomere nyinshi by’umwihariko mu gihugu cy'u Bushinwa.
Kuri ubu mu Rwanda, DRC na Uganda hari kumvikana umutingito nyuma y'iruka ry'ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri parike ya Virunga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Kivu y'Amajyarugru. Ni ikirunga cyaherukaga kuruka mu mwaka wa 2002 aho cyasize cyangije hafi umugi wose wa Goma.
INYARWANDA ikaba yabateguriye imitingito mu yabayeho ku isi yangije byinshi ikanatwara benshi. Iyo mitingito yatwaye abagera kuri miliyoni 2.5, abagera kuri miliyoni 1.3 bava mu byabo mu igenzurwa ryakozwe n’ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe ubumenyi bw’isi.
Umutingito wabaye kuwa 23 Mutarama 1556 mu Majyaruguru y'agace ka Shaanxi ni wo wa mbere wabayeho mubi. Bavuga ko wari ku kigero cyo hejuru kitigeze cy’umunani. Abagera ku 830,000 byemezwa kandi bikanizerwa ko bahaburiye ubuzima. Indi mitingito yangije ikabera agatereranzamba abatuye isi ni iyabaye mu myaka 1,100 ishize mu gihugu cya Iran. Nk'uko inyandiko zitandukanye zibivuga ni uko abagera ku 350,000 bahatakarije ubuzima.
Imitingito 10 yangije byinshi igatwara benshi
ikabera ikibazo ikiremwamuntu mu mateka:
Umutingito wo kuwa 23 Mutarama 1556
Mu mateaka y’isi ni wo wa
mbere wangije byinshi utwara na benshi wabereye mu Majyaruguru y’intara ya
Shaanxi utwara abagera ku bihumbi 830,000.
Wari ufite ubukana butigeze
bwongera kubaho ikigero cy’imbaraga zigera ku gipimo cy’umunani. Wageze ku
bilometero birenga 840, abatuye aka gace barenga 60 ku ijana babuze aho
kuba.
Umutingito wo kuwa 28 Nyakanga 1976
Nawo
wabereye mu gihugu cy’u Bushinwa wasize inkomere nyinshi mu mateka y’isi mu myaka
amagana n’amagana. Wangije umujyi w’ubucuruzi wari ku kigero cyo hejuru kigera
kuri 7.8, abagera kuri 800,000 barakomeretse naho abarenga 255,000 bahasiga ubuzima.
Wangije
inyubako zigera ku 180 mu masegonda 10 wanagize ingaruka kugera no ku gace gato
ku murwa mukuru w’u Bushinwa, Beijing.
Umutingito wo kuwa 11 Ukwakira 1138
Mu gihugu cya Syria mu Ukwakira ku itariki ya 11 mu mwaka wa 1138. Abarenga 230,000 bahasize ubuzima igipimo cy'uyu mutingito wariho ntikizwi kugeza ubu.
Umutingito wa Sumatra wo kuwa 26 Ukuboza 2004
Ibihugu
byo ku mugabane wa Asia bigera kuri 14 biherereye mu Majyepfo y'uyu mugabane ibiri
ku nkombe z’inyanja ya India byose byagezweho n'uyu mutingito wari ku kigero cyo
hejuru icyenda n’igice kimwe.
Uyu mutingito wangije bikomeye ahantu hanini by'umwihariko ikirwa kimwe mu bigize igihugu cya Indonesia kitwa Sumatra. Abagera ku 227,000 bahatakarije ubuzima, abagera ku 50,000 baburiwe irengero mu gihugu cya Indonesia kubera tsunami n’umutingito ubwawo. Abarenga miliyoni 1.7 bavuye mu byabo.
Umutingito wo kuwa 12 Mutarama 2010
Watwaye abagera ku 222,000 wari ku kigero cya 7, wasize kandi inkomere zigera ku 300,000 naho abarenga 1.3 bava mu byabo udasize ibikorwa remezo binyuranye birimo inyubako zigera ku 100,000.
Umutingito wo kuwa 22 Ukuboza 856.
Watwaye ubuzima bw'abagera ku 200,000 wari ku gipimo kigera kuri 7.9 wangije Amajyaruguru y’Uburengerazuba y’igihugu cya Iran mu ntara ya Semman. Wasize inkomere zitagira umubare.
Umutingito wo kuwa 16 Ukuboza 1920
Wibasiye
agace ka Haiyuan mu ntara ya Ningxia mu gihugu cy’u Bushinwa, wiswe Ganyanchi, byemezwa ko watwaye ubuzima
bw'abarenga 200,000
Umutingito wo kuwa
23 Werurwe 893
Wibasiye umujyi wa Ardabil mu gihugu cya Iran, watwaye abarenga 150,000.
Umutingito wo kuwa 1 Nzeri 1923
Wiswe The Kanto, wibasira igihugu cy’u Buyapani, wari ku kigero cya 7.9. Watwaye abagera ku 142,000. Mu mateka y’umurwa mukuru w’u Buyapani n'agace ka Yohokama uyu mutingito ni wo wabayeho wangije byinshi. Inyubako zigera kuri 380 zarahiye zirakongoka.
Umutingito wo kuwa
15 Ukwakira 1948
Watwaye abarenga 110,000, wari ku kigero cya 7.3, wibasiye umurwa mukuru wa Ashgabat w’igihugu cya Turkmenistan.
TANGA IGITECYEREZO