RFL
Kigali

Umuraperi J. Cole uri gukinira Patriots BBC yo mu Rwanda ni we muhanzi ukunzwe kurusha abandi ku Isi kuri Billboard

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:26/05/2021 6:22
0


Ikirangirire akaba n’intyoza mu mukino w’intoki wa Basketball, Jermaine Cole (J.Cole) ari kubarizwa muri Africa aho yaje guhaha mu irushanwa rya BAL akaba akinira ikipe yo mu Rwanda iri no mu ziri gutsinda. J.cole ari ku mwanya wa 1 mu bahanzi bakunzwe ku rubuga rwa Billboard chart aho afite indirimbo 4 mu 10 zikunzwe cyane.



Akazi ni akazi kandi nta kazi k’umunyagara kabaho icya mbere ni ukumenya ikigenderewe ndetse n’intengo y’ubuzima. Bwana Jermaine Cole wamamaye nka J.Cole mu ruhando rwa muzika, ni umupapa w'abana 2 akaba anafite agahigo ko kuba ari mu bahanzi beza Isi ifite, gusa ibi yabirenzeho yanga ko amafaranga yo mu mukino wa Basketball avuga ko yakunze akiri muto amuca mu myanya y’intoki niko kuca guhaha muri Africa aho akinira ikipe y’u Rwanda iri mu irushanwa rya Basketball Africa League, BAL 2021.


J.Cole uri mu bakinnyi b'ikipe yo mu Rwanda ya Basketball

Nk’uko imbuga zigiye zitandukanye zibigaragaza zirerekana ko uyu muhanzi atunze agera kuri miliyoni 60 z’amadorali y’Amanyamerika ni ukuvuga miliyari 60 mu mafaranga y’u Rwanda. Hagendewe kuri ubu butunzi mu gihe J.Cole yahindura umuvuno agahitamo gutura muri Africa yaba ari mu bahanzi batunze agatubutse muri Africa.

Ese kuza gukinira ikipe yo muri Africa byaba biri mu biri gutumbagiza umuzingo uyu muhanzi aheruka gushyira hanze?

J.Cole yatangiye kuririmba afite imyaka 12 gusa ntabwo yaje guhita abigira umwuga neza kuko yaje kwerekana itandukaniro ahagana muri 2007 ubwo yarangizaga kwiga kaminuza mu masomo y’ubucuruzi (communications and business). Inzira y’ubwamamare bwa J.cole yabaye nyabagendwa muri uyu mwaka wa 2007 ubwo yari afite imyaka 22 ubwo yasoshyiraga hanze Mixtape yitwa ’The Come Up’.

Kuri uyu munsi wa none Album ya J.Cole ”The-Off-season” iri mu za mbere zikunzwe ku Isi ndetse zimwe mu ndirimbo ze ziri mu zigezweho mu ntonde zose zikorwa ku Isi. Muri izi ntonde ziri guha agaciro ibikorwa bya J.Cole urubuga ruzwi cyane mu gukora intonde ndetse benshi bubaha rwa Billboard niho uyu muhanzi ubukaka ndetse n’ubushongore bwe bukomeje kugaragararira.

Album ya J.Cole ya gatandatu ”The-Off season” iri mu zikinzwe cyane ku Isi kurusha izindi zose ku rubuga rwa Billboard chart aho iri ku mwanya 2.Ku ruhande rw’indirimbo zikunzwe kuri uru rubuga rwa Billboard Chart, J.Cole mu ndirimbo 10 zikunzwe cyane afitemo izigera kuri 4.

Iyitwa My life ahuriyemo n’umuraperi ukiri muto 21 Savage & Morray iri ku mwanya wa 2 ku Isi mu zikunzwe cyane, ku mwanya wa 5 naho hazaho indirimbo ye Amari, naho ku mwanya wa 7 hariho Pride.is.the.devil ahuriyemo na Lil Baby, ku mwanya wa 9 hariho 95.south. Izi ndirimbo zari ziri kuri iyi myanya ubwo twandikaga iyi inkuru.

Ese ubutsinzi bwa Album ya J.cole ’Off-The-Season' bwaba buri guturuka ku murindi w’ikipe yo mu Rwanda ari gukinira cyangwa ni ubukaka n’ubushongore yari asanganywe?

Ubutsinzi bwa muntu buturuka mu bikorwa bye ndetse n'abo bakorana. Kuba ari gukinira ikipe yo mu Rwanda mu mikino wa Basketball kandi nyamara abantu bamuzi cyane nk'umuhanzi kuruta kuba umukinnyi, nabyo bishobora kuba biri mu biri gutumbagiza Album ye nshya yanashyize hanze ari mu Rwanda, ukongeraho n'ubukaka bwe asanganywe mu muziki bunafitanye isano no kuba abarizwa muri Label ya rurangiranwa ku Isi, Jay Z.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND