Kigali

Miss Vanessa watandukanye na Putini yahishuye icyatumye ashaka kwiyahura n’ibyo guterana amagambo kwe na Olvis

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:25/05/2021 17:30
0


Miss Vanessa wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2015 abenshi bamumenye cyane ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi wo mu itsinda rya Active, Olvis ndetse nyuma yaho umubano wabo ujemo agatotsi habaho guterana amagambo ku mpande zombi.



Uku guterana amagambo kwabo ku mpande zombi imbarutso yari uyu mukobwa kubera ko ari we wari wabisohoye mu itangazamakuru, umuhanzi Olvis nawe atazuyaje ahita amusubizanya uburakari cyane ko ariwe wavugwaga.

Uyu mukobwa kandi yakomeje kuvugwa cyane mu myidagaduro ubwo yakundanaga n’umuherwe wo muri Congo uzwi ku izina rya Putini, urukundo rwabo narwo ntirwaramba - ubukwe bari bamaze igihe bitegura ntibwabaye mu gihe baratumiye imiryango.


Miss Vanessa ni we wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2015

Si ibyo gusa nanone kubera ko Miss Vanessa yigeze kujya ku rukuta rwe rwa instagram ahandikirwa ubutumwa yandika ko yanze ubuzima ashaka kwiyahura ibintu nanone byavugishije abantu benshi cyane bibaza impamvu umwana muto w’umukobwa ubuzima bumunanira.

Ibi byose Miss Vanessa yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Isimbi Tv, aho uyu mukobwa yasobanuye byinshi mu byagiye bimuvugwaho, kuva ku mubano we na Olvis, Putini ndetse n’uko yashatse kwiyahura.             

Ubuzima bwe na Olvis yavuze ko babanje guhisha urukundo rwabo ariko akenshi baba basohotse bakaba bari kumwe ndetse bakaba banafata amafoto basohotse mu birori bitandukanye noneho bitangira kuvugwa bafata umwanzuro wo kubishyira hanze ubera ko nta cyaha babibonagamo.

Urukundo rwe na Olvis rwabayemo guterana amagambo cyane

Mu gutandukana na Olvis ni ibintu byavuzwe cyane ndetse bombi banaterana amagambo. Miss Vanessa yavuze ko yicuza ukuntu yahise agira umujinya akabishyira hanze. 

Yagize ati’’Ku ruhunde rumwe ndabyicuza ariko ku rundi ruhande simbyicuza impamvu uburyo nabyakiriye twari gutandukana tukanabitangaza ko twatandukanye ariko hatajemo kariya kantu k’umujinya kubishyira hanze nterana amagambo nawe kubera ko ni njyewe wamubanje.''

"Yaransubije yego nawe avuga ukuntu kutari kwiza ariko ni njyewe wamubanje, ikintu nicuza ni uburyo nahubutse nkoreshejwe n’umujinya, gusa nanone ntabwo ku rundi ruhande hari ibintu biberaho kukwigisha hari ibintu bibaho bikakwigisha.’’

Miss Vanessa yakomeje avuga ko yicuza ukuntu yabikoze ndetse akerekana uburakari bwe ariko nanone ngo byaramwigishije. Icyakora yavuze ko ari inshuti ye kandi byarangiye.


Ku bijyanye n’ubuzima bwe n’umuherwe Putini yavuze ko bakundanye atari yamukurikiye kubera amafaranga cyane ko ngo n’ubwo bukire bwe atari abizi ahubwo bari n’inshuti bisanzwe atamukurikiyeho amafaranga kubera ko nawe amafaranga atari ayabuze.

Ku bijyanye n’amajwi yigeze kujya hanze bamwe mu bakobwa bari guterana amagambo bapfa Putini yavuze ko atigeze amurwanira n’umukobwa uwo ariwe wese ariko hari abakobwa bagiye bamwurwanira ndetse hari n’abamuteretaga.


Putini yari yaramaze gusaba Miss Vanessa kumubera umugore

Vanessa witeguraga ubukwe na Putini bukaza gupfa, yahishuye ko bari baratumiye imiryango, inshuti n’abavandimwe ariko habaho gutandukana na Putini ariko kugeza ubu akaba yarabonye undi mukunzi bari kumwe bishimanye. 

Miss Vanessa wigeze gushaka kwiyahura yavuze ko ibyo yanditse hari igihe yabyukaga akumva ubuzima arabwanze ariko byari aho ntabwo yashakaga kwiyahura.


Miss Vanessa impeta ya Putini yayikuyemo

        

Miss Vanessa yavuze ko yabonye undi mukunzi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND