RFL
Kigali

Ishyirahamwe ry’abatoza mu Rwanda ryamaganye imyitwarire ya Perezida wa Musanze FC rishinja agasuzuguro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/05/2021 16:00
0


Ishyirahamwe ry’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryasohoye itangazo ryamagana imyitwarire y’umuyobozi wa Musanze FC Tuyishimire Placide yagaragaje ku mukino wa Gasogi United tariki ya 23 Gicurasi 2021, aho yirukanye umutoza Seninga Innocent umukino ugeze hagati.



Ishyirahamwe ry’abatoza rivuga ko ibyo Placide yakoze ari ugutesha agaciro umutoza wari usanzwe ufite amasezerano, ndetse ari no gutesha agaciro umwuga bakora w’ubutoza.

Ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021, ni bwo ikipe ya Musanze yatangaje ko yirukanye umutoza Seninga nyuma yo gutsindwa na Gasogi United ibitego 4-1 mu mukino wabereye i Bugesera.

Seninga Innocent yirukanwe n'umuyobozi wa Musanze FC umukino Musanze yakinaga na Gasogi ugeze hagati, kuko bari ku munota wa 64, nyuma yuko Gasogi itsinze igitego cya kane.

Mu butumwa Seninga yandikiye Perezida wa Musanze FC 'Tuyishimire Placide' nyuma y'umukino, yavuze ko atagambiriye kugarurwa mu ikipe, ariko amusaba gukurikirana abandi bantu bagize uruhare mu musaruro mubi w’iyi kipe barimo; Uwihoreye Ibrahim 'Team manager' n’umuyobozi w’abafana, Nsanzumuhire Diedonne 'Buffet', avuga ko yagambaniwe, abakinnyi bagasinda ndetse harimo na ruswa kugira ngo bitsindishe.

Nyuma y’amasaha macye ibyo byose bibaye, Ishyirahmwe ry’abatoza b’umupira w’amaguru mu Rwanda ryasohoye itangazo ryamagana imyitwarire ya Tuyishimire Placide yagaragaje ku mukino wa Gasogi United, ndetse banemeza ko bazakomeza guharanira uburenganzira bwabo no kwihesha agaciro.

ITANGAZO RYAMAGANA IMYITWARIRE YA PEREZIDA WA MUSANZE FC

Seninga Innocent yirukanwe mu mukino hagati, Musanze ikina na Gasogi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND