RFL
Kigali

Bizimana Djihad yatandukanye na Waasland Beveren yari amazemo imyaka itatu

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/05/2021 19:46
0


Umunyarwanda ukina mu kibuga hagati mu ikipe y’igihugu Amavubi, Djihad Bizimana yamaze gutandukana n’ikipe ya Waasland Beveren yari amazemo imyaka itatu, nyuma yo kutabona umwanya wo gukina.



Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Djihad yasezeye ku ikipe ya Beveren yari amazemo imyaka itatu avuga ko yahagiriye ibihe atazibagirwa mu buzima.

Yagize ati ”Mu myaka itatu ishize twitwaye neza ariko hari n’aho byanze, turi kumwe nk’ikipe ndetse n’umuntu ku giti cye. Nirengagije umusozo utabaye mwiza, nshimishijwe n’abantu b’ingenzi nahuye nabo, igihe cyose ndisanga uko byaba bimeze kose, ibyo ni ibintu nzazirikana, ntazigera nibagirwa na rimwe”.

Uyu mukinnyi wageze muri iyi kipe mu 2018, yakoreshejwe mu myaka ibiri ya mbere aho wasangaga ari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga, ariko nyuma y'uko abatoza bagiye bahinduranywa muri iyi kipe byatumye urwego rwe rusubira hasi, abura amahirwe yo kubanza mu kibuga yewe ntiyagaragara no muri 18 bemewe kuri buri mukino.

Umwaka wa nyuma muri Beveren ntabwo woroheye Djihada kuko atigeze akina imikino myinshi nka mbere ndetse urwego rwe rusubira hasi bigaragarira buri wese, kugeza n’ubwo yitabajwe mu Amavubi atanga umusaruro uri hasi bituma ku yindi nshuro Mashami Vincent atamwitabaza mu ikipe y’igihugu.

Djihad wakiniye amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports na APR FC, ntiharamenyekana ikipe agiye kwerekezamo,gusa haravugwa u Budage, u Bufaransa n’u Bubiligi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND