Kigali

Urutonde rw’ibintu 7 bisigaye bizonga cyane abakobwa mu rukundo bikabatera gutendeka

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/05/2021 13:19
0


Umukobwa uwo ari we wese iyo agiye mu rukundo aba asa n’utuye umutwaro wari umuremereye kuko aba yumva imibereho ye igiye guhindurwa n’uwo baba bakundanye cyane cyane iyo yamwihitiyemo. Gusa kuri ubu abasore ntibakita ku byo abakobwa bashaka ibi bikabazonga cyane. Menya ibyo bintu bizonga abakobwa mu rukundo bityo utazabikora.



Abakobwa benshi ubushakashatsi bugaragazwa n’abahanga mu by’urukundo buvuga ko badakunda kwisabira abakunzi babo gutandukana akaba ariyo mpamvu bahitamo kubatendeka aho kubasaba gutandukana.

Iyo umukobwa atunguwe no kubona ibinyuranye n’ibyo yari ategereje mu rukundo ashobora kudahita afata icyemezo cyo gutandukana n’umuhungu bakundanye ariko akaba muri urwo rukundo adatekanye, ahangayitse kandi yumva agenda acika integer aho hanaziramo no kuba yatendeka kuko atanyuzwe.

Bimwe mu bishobora kuzonga/kubuza amahoro umukobwa uri mu rukundo, ibi byanamutera gutendeka:

1. Iyo atitaweho mu buryo butandukanye kandi ubwo aribwo bwose n’umuhungu bakundana.

2. Iyo umuhungu bakundanye amubangamira cyangwa se amuyoborana igitugu ndetse akanamufatira ibyemezo kuri buri gikorwa cyose.

3. Iyo umuhungu bakundanye atajya ashaka kugaragaza cyangwa kumwereka ko atewe ishema nawe. Aha nk’igihe ahora yumva urukundo rwabo bombi rwaguma ari ibanga ryabo bombi gusa ariko baba bari mu bandi bagenzi babo rukaba ibanga.

4. Iyo umuhungu nta mpano n’imwe by’umwihariko iciriritse ajya amuha, na cyane ko abakobwa benshi bikundira impano zidahanitse ndetse zitanahenze zivuye ku bakunzi babo.

5. Iyo buri gihe umuhungu ahora mu ifuhe n’ishyari, ibyo bitera umukobwa gutekereza ko atajya yigera aba umwizerwa imbere y’umukunzi we.

6. Iyo umuhungu akunda kugira inyuro cyangwa se ubika inzika: Niba umukobwa akoze agakosa gato, umuhungu akazajya ahora akamucyurira kabone nubwo haba hashize igihe iryo kosa yararimusabiye imbabazi. Ibi umukobwa abifata nko kumuhoza ku nkeke.

7. Iyo umuhungu ahora ashaka ndetse arwanira ko umukobwa yatera nkawe kuri buri kimwe cyose cyangwa ko bahuza imitekerereze, kandi ntibishoboka kuko buri wese aba afite uko atekereza nuko abona ibintu ahubwo icyo bakora ni ugushyira hamwe ibitekerezo byabo hamwe no kuzuzanya.

Src:www.Plurielles.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND