Umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi [Meddy] washyize imbere injyana ya R&B yakoze ubukwe n’umukunzi we Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia, bivugwa ko bamaze imyaka itanu batangiye urugendo rw’urukundo, rufite igice kinini kitamenywe na rubanda.
Meddy w’imyaka 31 y’amavuko yakoze ubukwe bw’igiciro kinini na Mimi mu birori byabereye muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tariki 23 Gicurasi 2021.
Ubukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro barimo abahanzi, abakinnyi ba filime, ba Nyampinga n’abandi barimo ababyeyi, inshuti, abavandimwe n’abandi bashyigikiye intambwe nshya yatewe n’umuhanzi Meddy.
Meddy yakoze ubukwe na Mimi nyuma y’uko mu Ukuboza 2020, amwambitse impeta y’urukundo imuteguza kurushinga.
Kuri iki Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021, Mimi yanditse kuri konti ye ya Instagram abwira Meddy ko azakomeza ‘kuba mu biganza bye iteka ryose.’
Meddy bivugwa ko agiye kwinjira mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana azwi mu ndirimbo zirimo nka ‘Slowly’, ‘Ntawamusimbura’ igaragaramo Mimi barushinze n’izindi.
Iyi ndirimbo yabaye intangiriro y’urukundo rwabo yasohotse tariki 09 Mutarama 2017, imaze kurebwa n’abantu 6,786, 170 kuri shene ya Youtube ya Press One Rwanda.
Muri Nzeri 2017, ni bwo Meddy yahishuye ko ari mu rukundo n’umukobwa uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirinda gutangaza byinshi bimwerekeyeho.
Yavugaga Mimi w’uburanga ugaragara mu mashusho y’indirimbo yise ‘Ntawamusimbura’. Urukundo rwabo rw’igifute rwagiye rushimangirwa n’amagambo meza, amafoto n’ibindi byinshi bashyira hanze.
Kuya 27 Ukuboza 2018 hacicikanye amafoto agaragaza umubyeyi wa Meddy yakirana urugwiro Mimi wamaze kuba ‘umukazana’ we.
Mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’igitaramo cyiswe “East African Party” cyabaye tariki 01 Mutarama 2019, Meddy yabajijwe uko umukunzi we yakiriwe mu muryango we. Avuga ati “Barishimye, barishimye cyane. Byose byagenze neza.”
INYARWANDA igiye kugaruka ku bintu bitanu byaranze ubukwe bwa Meddy na Mimi.
1.Meddy
yaririmbiwe n’abahanzi bagenzi be (Adrien Misigaro, The Ben na K8 Kavuyo)
Ubukwe bwa Meddy bwitabiriwe n’abahanzi batandukanye bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika barimo na King James umaze ibyumweru bibiri muri Amerika mu ruzinduko rw’akazi.
King James ufatwa nk’umwami n’imitoma, yaririmbye mu bukwe bwa Meddy indirimbo y’umudiho ‘Ganyobwe’ iri mu ndirimbo ze zakunzwe yasohoye mu myaka itandatu ishize.
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi kandi nka The Ben yaririmbye muri ubu bukwe indirimbo y’urukundo yise ‘Roho yanjye’ yasohoye tariki 8 Ukuboza 2016, imaze kurebwa n’abantu basatira gato miliyoni ebyiri bageze kuri 1,919, 146.
The Ben kandi yanateye indirimbo ‘Thank you’ yakoranye n’umuhanzi bakuranye Tom Close. Iyi ndirimbo yasohotse tariki 23 Ukwakira 2017, imaze kurebwa n’abantu 4,135, 303. Ni imwe mu ndirimbo zongeye ubushyuhe muri ubu bukwe, abasore bakura amakote.
Ibirori by’ubukwe byanaranzwe no kuririmba indirimbo za Meddy. Ndetse Adrien Misigaro yaririmbye indirimbo ‘Ntacyo nzaba’ yakoranye na Meddy imaze imyaka itandatu isohotse.
2.Meddy yashyingiwe ashyigikiwe n’abahanzi bagenzi be n’inshuti ze za hafi zizwi
Ubukwe bwa Meddy bwitabiriwe n’abahanzi barimo King James uzwi mu ndirimbo zitandukanye, umuraperi K8 Kavuyo uzwi mu ndirimbo nka ‘Iyaminiye’ yakoranye na Meddy, ‘Ndaguprefera’, ‘Alhamdulilah’ imaze imyaka 10 n’izindi.
Umuhanzi Emmy uherutse gusohora amashusho y’indirimbo ‘Caja’, hari kandi umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro uzwi mu ndirimbo ‘Ntuhinduka’, Shaffy uzwi mu ndirimbo ‘Akabanga’ n’abandi.
Meddy na Mimi kandi bashyigikiwe n’umukinnyi wa filime Uwamahoro Malaika n’umugabo we Kayiteshonga, Bahati Grace wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2009 n’abandi.
3.Umugeni yagaragaje kwizihirwa ku munsi udasanzwe mu buzima bwe
Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia warushinze na Meddy, yagaragaje kubyina no kwizihirwa ku rwego rwo hejuru. Amashusho y’amasegonda macye yagiye asohoka yafatiwe mu bukwe bwabo, agaragaza uyu mukobwa abyina buri ndirimbo yabaga itewe.
Yagiye afatana ukuboko na Meddy, bakegerana, bagafatanya kuririmba bagaragaza ibyishimo bidasaza by’umunsi wabo. Hari n’aho Meddy afata indangururamajwi akaririmbira umugeni we, nawe akamuha ‘microphone’ mu gihe cy’amasegonda macye akaririmba.
Meddy yagaragaye acinya akadiho ubwo King James yari ateye indirimbo ye yise ‘Ganyobwe’. Mimi kandi yagaragaye abyina indirimbo yo muri Ethiopia yari itewe.
4.
Abatumiwe bari babujijwe gufata amafoto n’amashusho n'ubwo byarangiye bayafashe
Ubutumire mu bukwe bwa Meddy bwari bwihariye! Buri wese yahawe ‘invitation’ ye abuzwa kuyihererekanya na bagenzi be cyangwa se kugira undi ayisangiza utaratumiwe muri ubu bukwe.
INYARWANDA ifite amakuru avuga ko ‘Invitation’ zatangiye kubageraho habura icyumweru kimwe ngo ubukwe bube. Ndetse habayeho no koherereza ubutumwa bwibutsa bwa ‘Email’ buri wese watumiwe muri ubu bukwe.
Niba ‘invitation’ yahawe umuntu umwe ntiyari yemerewe kugira undi bajyana n’ubwo yaba afite umukunzi. ‘Invitation’ yavugaga aho abageni bazakorera ubukwe ariko ntiyerekane aho baziyakirira. Kuko bagombaga kubimenyeshwa bahageze.
Yavugaga ko kuhagera ari saa kumi n’imwe z’amasaha zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikavuga ko nta muntu wemerewe gufata amashusho n’amafoto ‘kuko hari gafotozi wishyuwe uzabasangiza amafoto yafashwe’. Nyuma y’ubukwe, Meddy na Mimi bazajya kwiyerekana mu miryango yabo mu Rwanda no muri Ethiopia.
5.Meddy na Mimi bagendeye ku Ifarashi, Mimi baramuterura
Meddy n’umukunzi we bagendeye ku ifarashi mu kwishimira umunsi wabo. Ifarashi yari ifite ikigare ikurura cyijyamo abantu babiri ikurura ibifashishijwemo n’umugabo wari uyitwaye.
Amashusho y’amasegonda 16’ yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza Meddy na Mimi bari mu ifarashi akanyamuneza ari kose bapepera abari mu mbuga y'ahabereye ubukwe.
Bagiye mu ifarashi bafatwa amashusho n’amafoto, ndetse Egide Mbabazi watandukanye na Miss Aurore Kayibanda na Producer Lick Lick bari mu bafashe amafoto n’amashusho y’ubukwe bwa Meddy na Mimi.
Mimi yambaye imyenda y’umuco wo muri Ethiopia aho akomoka, atambirijwe imirimbo y’ubwiza y’agaciro kanini hacurangwa indirimbo zo muri icyo gihugu, hanyuma abagabo babiri baramuterura bamushyira hejuru asezera ku rungano n’ababyeyi.
Meddy n’umukunzi we Mimi bashyingiwe
Abageni bafatanyije kubyina indirimbo ‘Perfect’ ya Eddie Sheran yamuhaye igikundiro cyihariye
Abasore baherekeje Meddy nawe ubwe bambaye imyambaro yahanzwe n’inzu y’imideli yo mu Rwanda yitwa Isaro Design
Uhereye ibumoso: Umuramyi Adrien Misigaro, King James, Shaffy na Emmy
Meddy na Mimi bakoze ubukwe bw’agatangaza bwabereye muri Amerika
The Ben, Malaika Uwamahoro n'umukunzi we Kayiteshonga
Miss Bahati Grace na Mimi, umugore wa Meddy
Grace Bahati wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2009 yari yatashye ubukwe bwa Meddy na Mimi
Umuraperi K8 Kavuyo na The Ben
TANGA IGITECYEREZO