Kigali

Iruka ry'ikirunga ritumye umukino wa Marine FC na Rutsiro FC usubikwa

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:23/05/2021 9:08
0


Umukino wagombaga guhuza Marine na Rutsiro FC wamaze gusubikwa. Uyu mukino wari uteganyijwe gutangira ku isaha ya saa 12:00 pm ukabera kuri sitade Umuganda mu Burengerazubwa bw'u Rwanda.



Amakipe yombi yari yamaze kwitegura gusa muri iki igitondo ubwo Rutsiro FC yari igiye kwipimisha Covid-19 yabwiwe ko nta mukino uhari kubera Sitade itari buboneke.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikirunga cya Nyiragongo cyatangiye kuruka ndetse byagize ingaruka ku baturage baturiye hafi y'ikirunga, byatumye bamwe bahitamo guhungira mu Rwanda, dore ko byageze mu masaha y'igicuku u Rwanda rumaze kwakira impunzi zisaga 3,000 kandi abenshi bahise babashyira muri sitade Umuganda.

Mu gihe izi mpunzi hataraboneka aho zimurirwa, Sitade Umuganda yagombaga kuberaho umukino wa Rutsiro FC yakirwa na Marine wabaye usubitswe.

Amakuru InyaRwanda.com dukesha umunyamabanga wa Rutsiro FC Nsanzimfura Jean Damascène, yadutangarije ko umukino wabo bari bafitanye na Marine, FERWAFA yababwiye ko wasubitswe ndetse bagomba kubanza kumenya amaherezo y'ikibazo bakazababwira igihe uyu mukino uzasubukurirwa.

Rutsiro yazamutse mu itsinda B ari iya kabiri ndetse Marine izamuka mu itsinda D ari iya mbere n'amanota 13, zikaba zagombaga guhura mu mukino wazo wa mbere mu mateka ya Shampiyona y'u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND