Kigali

Meddy na Mimi bakoranye indirimbo babyinnye baranaririmbana yitwa "The Queen of Sheba"-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/05/2021 9:30
0


Meddy kuva yamenyana n'umugore we Mimi batangiye kujya bagaragara mu bikorwa by'umuziki mu bitaramo bitandukanye by'umwihariko Mimi yagaragaye mu ifatwa n'itunganya ry'amashusho y'indirimbo "Carolina".



Ku munsi w'ubukwe bw'aba bombi bazengurutswe n'imiryango n'inshuti mu ruziga babakurikiye uko baririmba banabyina, Mimi yagaragaye afasha umugabo we Meddy kuririmba indirimbo bakoranye The Queen Of Sheba. Yumvikanamo amagambo agira ati "I feel you bebe isecyere mwana nkunda yego sha."

The Ben na King James bari bambaye amakote asa y'ibara ry'iroza bagaragara muri aya mashusho bizihiwe. Kimwe na K8 Kavuyo uba yizunguza gacye gacye nk'umuraperi afata n'amashusho na telephone.


Aha Mimi yari arimo afasha umugabo we Meddy kuririmba, The Ben na King James bizihiwe

Barimo babyina bigezweho 


KANDA HANO UREBE MEDDY NA MIMI BABYINA INDIRIMBO BAKORANYE








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND