Kigali

Ange Kagame n’umugabo we Bertrand barebye umukino wahuje Patriots na US Monastir

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/05/2021 5:07
0


Ange Ingabire Kagame n'umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, bitabiriye umukino wa gatatu mu matsinda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) wahuje Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia.



Saa Tanu n’iminota 42’ mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, Ange Kagame yashyize ifoto kuri konti ye ya Twitter imugaragaza ari kumwe n’umugabo we, avuga ko bitabiriye imikino ya BAL iri kubera muri Kigali Arena.

Ati “Hamwe n’urukundo rwanjye. Reka dushyigikire ikipe Patriots. #TuriPatriots.” Avuga ko umupira yambaye wahanzwe n’inzu y’imideli ya House of Tayo imaze igihe ikorera mu Rwanda.

Umukino wa Patriots n’ikipe US Monastri watangiye saa tatu z'ijoro muri Kigali Arena warangiye US Monastir yisasiye Patriots iyitsinda amanota 91-75 ihita inayobora itsinda A.

US Monastir niyo yatangiye neza umukino itsinda agace ka mbere ku manota 23-20, ndetse initwara neza mu gace ka kabiri karangiye iyi kipe yo muri Tunisia ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe iri imbere n'amanota 47-44.

Aba banya-Tunisia bigaragaje cyane muri uyu mukino, bakomeje kwitwara neza nyuma yo kuva mu karuhuko bituma basoza umukino bakiyoboye

Nubwo mu tundi duce bagiye bakubana ku manota, ariko agace ka Kane kagaragaje ikinyuranyo aho Monastir yosoje umukino irusha Patriots BBC amanota 16, nyuma yo kuyitsinda amanota 91-75.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, US Monastir yasoje imikino y'amatsinda iyoboye itsinda rya mbere n'amanota 6/6, ikurikirwa na Patriots BBC bazamukanye muri 1/4.

Uyu mukino kandi witabiriwe na Perezida Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame.

Ange Kagame n’umugabo we bitabiriye imikino ya BAL bashyigikiye Patriots

Ange Kagame n’umugabo we Bertrand mu bitabiriye umukino Patriots yabuzemo itsinzi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND