RFL
Kigali

Perezida Kagame na Madamu bitabiriye umukino Patriots BBC yatsinzwemo na US Monastir yo muri Tunisia - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/05/2021 23:42
0


Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umukino wa gatatu mu matsinda mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) wahuje Patriots BBC yo mu Rwanda na US Monastir yo muri Tunisia.



Uyu mukino watangiye saa tatu z'ijoro muri Kigali Arena warangiye US Monastir yisasiye Patriots iyitsinda amanota 91-75 ihita inayobora itsinda A.

US Monastir niyo yatangiye neza umukino itsinda agace ka mbere ku manota 23-20, ndetse initwara neza mu gace ka kabiri karangiye iyi kipe yo muri Tunisia ihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe iri imbere n'amanota 47-44.

Aba banya-Tunisia bigaragaje cyane muri uyu mukino, bakomeje kwitwara neza  nyuma yo kuva mu karuhuko bituma baskza umukino bakiyoboye 

Nubwo mu tundi duce bagiye bakubana ku manota, ariko agace ka Kane kagaragaje ikinyuranyo aho Monastir yosoje umukino urusha Patriots BBC amanota 16, nyuma yo kuyitsinda amanota 91-75.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, US Monastir yasoje imikino y'amatsinda iyoboye itsinda rya mbere n'amanota 6/6, ikurkkirwa na Patriots BBC bazamukanye muri 1/4.

Niwo mukino wa mbere Perezida Kagame arebeye ku kibuga muri iri rushanwa nyuma yo kuva mu ruzinduko yagiriraga mu Bufaransa.

Kigali Arena yarimo abafana bagiye gushyigikira Patriots BBC

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakurikiye uyu mukino

Perezida Kagame akurikiye uko umukino uri kugenda 

US Monastir yatsinze Patriots BBC iyobora Itsinda A

US Monastir yarushije Patriots BBC muri uyu mukino birangira inayitsinze ishyizemo ikinyuranyo cy'amanota 16







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND