Kigali

Inkweto zishashagirana Meddy aza kuba yambaye mu bukwe bwe na Mimi - AMAFOTO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:22/05/2021 19:50
0


Mimi na Meddy muri aya masaha ni bwo biteganijwe ko baba bageze ahabera ubukwe bwabo butegerejwe n'abatari bacye. Umwe mu babashije kugera mu cyumba uyu mugabo Ngabo Medard abikamo inkweto hari inkweto yemeje ko ariyo aserukana.



Ubukwe bwa Meddy na Mimi butegerejwe n'abakunzi benshi nyarwanda by'umwihariko ab'umuziki w'uyu musore. Amakuru atugeraho yemeza ko byange bikunde izi nkweto z'umukara ishashagirana bigaragara ko zihenze arizo aza guseruka mu gice kimwe cy'ibirori bye.

Ziri mu nkweto zigezweho cyane ku basore bakora ubukwe mu bihugu by'uburayi na Amerika. Izi nkweto uko bigaragara ntiziri munsi y'amadorali magana atanu y'Amerika ugereranije n'izindi zijya gusa nayo, mu manyarwanda aragera ku bihumbi magana atanu (500, 000 Frw). 

















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND