Kigali

InyaRwanda Music Top 10: 'Itara' ya Davis D yaje ku mwanya wa mbere ivanyeho 'Pose' nayo y'uyu musore yari iri ku isonga

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:23/05/2021 12:01
0


Abakunzi b'umuziki nyarwanda bakomeza kuwushyigikira bigatuma wongerwamo ibirungo n'abawukora, indirimbo zigakomeza kwigarurira imitima y'abatari bacye ariko zisimburana nk'uko abazikora nabo bahinduranya imikorerwe yazo.



Muri iki cyumweru cya gatatu cyaranzwe n'indirimbo zisa nk'iziri ku rwego rumwe yaba mu nshya zimaze hagati y'icyumweru kimwe na bibiri, n'izirengeje iki gihe nyamara hari indirimbo nshya yaje ihita yigarurira imitima y'abatari bacye.

Iyi ndirimbo yitwa 'Itara' yaje no ku mwanya wa mbere, mu manota yahawe n'abakunzi b'umuziki nyarwanda by'umwihariko abakunzi b'inyarwanda.com batoye banyuze ku mbuga nkoranyambaga zacu.

Iyo ndirimbo ikaba ije isimbura 'Pose' yaje ku mwanya wa kane kuri ubu igasimburwa na ngenzi yayo yakozwe n'umusore Davis D uri mu bakunzwe muri iki gihe bakora umuziki wabo neza. Ni indirimbo yumvikanamo ubutumwa bw'ubuzima rusange bitari indirimbo z'urukundo akunze kugarukaho n'iz'ibirori. 

Iyi ndirimbo ikaba ishingiye ku nkuru mpamo y'ubuzima yahuriye nabwo mu nzu y'imbohe aho yamaze iminsi igera kuri makumyabiri n'itanu, akaza kurekurwa. Mu ndirimbo zasohotse ziri mu zo twabageneye ku mugereka hakaba harimo 'I Can't lie' indirimbo yakozwe n'abahanzi bato ariko bashoboye bakoreye Meddy na Mimi.

Harimo indirimbo kandi 'Ibirara' ya Kevin Kade umaze iminsi nawe mu nzu y'imbohe yakoranye n'umunyamakuru akaba n'umuhanzi Uncle Austin. Hariho kandi indirimbo ya Caja ya Emmy, 'Love' y'umuhanzi ukizamuka ariko ushoboye Eden Kelvin ukomoka mu muryango w'abanyamuziki n'abakinnyi ba filimi biyise Kelvin.

Hariho kandi indirimbo 'Ubutsinzi' ya Niyo Bosco yakoranye n'umuhanzi Aime

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ICUMI ZIKUNZWE MU CYUMWERU CYA GATATU CYA GICURASI


KANDA HANO UREBE  I CAN'T LIE YAKOREWE MEDDY NA MIMI









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND