Kigali

Rema wakoranye indirimbo na The Ben agiye gukorana indi na Beyonce umugore wa Jay-Z

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:22/05/2021 15:54
0


Rema wakoranye indirimbo na The Ben, umujyanama we ‘Kayemba’ akaba n’umudepite yatangaje ko agiye kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugirana ibiganiro na Beyonce bijyanye no gukorana indirimbo n’uyu muhanzikazi areberera inyungu.





Rema agiye gukorana indirimbo na Beyonce

Umujyanama wa Beyonce akaba n’umudepite uhagarariye agace kitwa Bukomasimbi mu Nteko Ishinga amategeko muri Uganda, Kayemba Goefrey Ssolo yagize ati ”Urabona yakoranye indirimbo n’abahanzi bo muri Nigeria. Kuva naramaze kurahira, ngiye kujya muri Amerika gushaka Beyonce kugira ngo akorane indirimbo na Rema”.


Rema n'umujyanama we Kayemba akaba n'umudepite

Yakomeje avuga ko hagati ye na Rema nta n'umwe wita undi 'Boss' kuko ubucuruzi barimo bushingiye ahanini ku mikoranire. Yashimangiye ko Rema agiye kurushaho gutera imbere kuko umujyanama we ari umudepite. Rema asanzwe ari mu bahanzi bubashywe muri Uganda kubera ijwi ryumvikana mu ndirimbo ze zinyuranye ziryohera benshi zirimo n'iyo aherutse gukorana na The Ben bise’ ’This is love”.


Kayemba yavuze ko agiye kujya muri Amerika kuvugana na Beyonce ibijyanye no gukorana indirimbo na Rema

Beyonce ushobora gukorana indirimbo na Rema, afite uduhigo twinshi aho ari mu bahanzi bagurishije amakopi y’indirimbo nyinshi ku Isi. Amaze kugurisha amakopi arenga miliyoni 118 hirya no hino kuri uyu mubumbe . Yegukanye ibihembo byinshi mu muziki birimo 28 nya Grammy Awards, 26 bya MTV Video Music Awards, 31 bya BET Awards n’ibindi byinshi. Mu ndirimbo 'Mood 4 ever', Beyonce yumvikanye avuga ko umugabo we Jay Z ashobora kuba akomoka mu Rwanda igihugu gihana imbibi na Uganda.


Rema na The Ben indirimbo bakoranye yarakunzwe cyane

Src: blizz.co.ug

REBA HANO INDIRIMBO THIS IS LOVE YA THE BEN NA REMA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND