RFL
Kigali

Imihango y'ubukwe bwa Meddy na Mimi bubera muri Amerika iratangira mu kanya saa Moya zuzuye, dore uko urukundo rwabo rwatangiye

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:22/05/2021 13:09
0


Ubukwe bwa Meddy na Mimi buteganyijwe kuri uyu munsi tariki 22 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva Saa Moya ku isaha y'i Kigali ari zo Saa Sita z'amanywa muri Dallas nk’uko inshuti za hafi za Meddy zabitangarije InyaRwanda.com.



Bimwe mu byo wamenya ku muhanzi Meddy mbere yo gukora ubukwe

Ngabo Medard Jobert ni umuhanzi nyarwanda ukunzwe cyane n’abatari bake, yavutse tariki 7 Kanama 1989, azwi cyane ku Izina rya Meddy, aririmba mu njyana ya RnB na Pop. Ni umuririmbyi akaba n'umwanditsi w’indirimbo.

Meddy aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva muri Nyakanga tariki ya 4, 2010. Akigera muri iki gihugu yabaye muri Leta ya Chicago aho yakoreraga umuziki we mu nzu itunganya umuziki izwi nka Press One nyuma aza kuva Chicago yerekeza muri Leta ya Texas aho yagiye gukomereza amashuri ye ndetse na muzika.

Meddy yakomeje gukorera indirimbo nyinshi muri Amerika, ni nyuma y’aho mu Rwanda yari amaze kumenyekana cyane, indirimbo ze zaramamaye mu karere k'Ibiyaga Bigari. Mu ndirimbo yatangiriyeho mu Rwanda twavugamo; Amayobera, Akaramata, Ese urambona, n’izindi.

Ababyeyi ba Meddy bari abakunzi b’umuziki, Se yari umucuranzi wa gitari gusa Meddy nta mahwirwe yagize yo kumumenya bihagije cyagwa kumubona imbonankubone kuko Se yapfuye akiri muto cyane. Yakuze akunda umuziki aho nyina yamwigishaga kuririmba indirimbo za Bob Marley cyane cyane indirimbo ye yitwa Redemption.

Meddy yize mu ishuri ry'icuke bita Ecole Independente i Burundi, igihe umuryango we wimukiraga mu Rwanda yakomereje ku ishuri ribanza rya St. Joseph, nyuma arangije amashuri abanza yize imibare n’ubugenge mu ishuri ryisumbuye rya La Colombiere.

Uko urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye

Urukundo rwa Meddy na Mimi Mehfira rwatangiye kumenyekana mu mpera z’umwaka wa 2017. Mu ntangiro z’umwaka wa 2018 nabwo bari kumwe mu byishimo by’iminsi mikuru ya Noheri n’ubunani. Byaje gusakara cyane ubwo bombi bajyaga mu biruhuko muri Mexique bihumira ku mirari ku wa 7 Kanama 2018, ubwo uyu mukobwa yifurizaga Meddy isabukuru y'amavuko akavuga ko yamwihebeye.


Indirimbo 'Ntawamusimbura' ya Meddy yifashishijemo umukunzi we Mimi

Icyo gihe uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y’Ikinyarwanda abwira mugenzi we ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.

Nyuma y’iminsi micye ubwo Mimi yizihizaga isabukuru y'amavuko, Meddy wari uri muri Tanzania muri icyo gihe inkuru yari iri mu bitangazamakuru ni uko agiye gukorana indirimbo na Diamond, icyo gihe yavuye muri Tanzania ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwizihiza isabukuru y’umukunzi we Mimi.


Meddy ku isabukuru y'umukunzi we Mimi

Meddy abinyujije ku rubuga rwa Instagram yerekanye amashusho ari kumwe n’izindi nshuti zabo bari mu birori byo kwishimira isabukuru y’umukunzi we. Muri icyo gihe kandi Meddy yari aherutse gusomera Mimi mu ruhame (kumusoma) mu gitaramo yakoreye muri Canada, icyo gihe uyu muhanzi yari ari kuririmba indirimbo ye yise Ntawamusimbura, Mimi yanagaragaye mu mashusho.

Yaririmbaga iyi ndirimbo umukunzi we yamwiyegamije mu gituza, ari nako ubona ibinezaneza mu maso yabo. Mbere y’uko amurekura yamusomye ku gahanga no ku ijosi. Muri iyi ndirimbo, Meddy aririmbamo ko "tariki ya 01/08 ni bwo wambwiye akazina kawe". Mu mpera za 2018 Meddy yagiye kwerekana mu muryango uyu mukobwa, icyo gihe babanje guca ku ivuko ry’uyu mukobwa Meddy aramutsa abo kwa sebukwe.

Ubwo yari yitabiriye igitaramo cya East African Party cyatangiye umwaka wa 2019 cyabaye ku wa 1 Mutarama, Meddy yeretse uyu mukobwa abakunzi be maze amagambo ashira ivuga. Ni ku nshuro ya kabiri, Meddy yari ajyanye n’umukunzi we mu gitaramo kibereye hanze ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’aho bajyanye mu Bwongereza mu bitaramo yakoreyeyo muri Nzeri.

Meddy yateye Ivi ahamya urukundo akunda Mimi

Ku wa Gatanu ku i tariki 19 Ukuboza 2020, ni bwo Meddy yasabye uyu munya-Ethiopiyakazi ko yareka igihe basigaje ku Isi bakazakimarana babana nk'umugabo n'umugore, Mimi nawe atazuyaje arabyemera mu mashusho yasahaye ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse nabo bombi ubwabo bari babyemeje.

              

Meddy ubwo yasabaga umukunzi we kumubera umugore 

Ku wa Gatandatu tariki 15 Gicurasi 2021, Mimi ukomoka muri Ethiopia yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi byitabiriwe na bamwe mu nshuti ze za hafi z’uyu mukobwa. Meddy arakora ubukwe uyu munsi. 

Dore uko gahunda y’umunsi y’ubukwe bwe imeze:

Biteganyijwe ko saa Sita z'amanywa muri Dallas Texas ari bwo abatumiwe batangira kwicara mu byicaro byabo. Ubwo i Kigali biraba ari saa Moya z'umugoroba.

Meddy ararongora uyu munsi ku itariki 22 Gicurasi 2021 ku isaha ya Saa moya z'umugoroba abatumiwe bose baraba bageze mu byicaro. Iyi ni itariki yari yanditswe ku mutsima wari wateguriwe uyu mukobwa.


Mimi ubwo yakorerwaga ibirori byo gusezera ubukumi

Ubukwe bwa Meddy buteganyijwe kubera muri Dallas muri Amerika. Amakuru InyaRwanda ikura mu nshuti za hafi za Meddy na Mimi avuga ko abatumiwe bose ndetse n’imiryango bamaze kugera muri Amerika aho biteguye ubukwe. Amakuru avuga ko kwinjira muri ubu bukwe bisaba kuba watumiwe. InyaRwanda ifite amakuru avuga ko umuhanzi King James nawe ari mu bagomba kwitabira ubu bukwe.

REBA HANO INDIRIMBO 'I CAN'T LIE' YATUWE MIMI NA MEDDY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND