RFL
Kigali

BAL2021: Impinduka ku mikino isigaye yo mu matsinda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:22/05/2021 10:30
0


Abashinzwe gutegura irushanwa rya Basketball Africa League (BAL) bakoze impinduka ku mikino yo mu matsinda isigaye gukinwa ndetse hanemezwa itariki ndakuka umukino wa Zamalek na GSP wari wasubitswe igihe uzakinirwa.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gicurasi 2021, nibwo BAL yatangaje impinduka Ku mikino irindwi isigaye kugira ngo icyiciro cy’amatsinda kirangire.

Kuri uyu wa Gatandatu harakinwa imikino itatu uko byari bisanzwe, ariko umukino wo mu itsinda A wari guhuza GNBC na Rivers Hoopers ku Cyumweru, washyizwe ku wa Gatandatu, ugurana n’uzahuza Zamalek na AS Douanes.

Umukino wari guhuza Zamalek na Groupement Sportif des Pétroliers (GSP) ugasubikwa, wimuriweku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi guhera saa moya n’igice z’ijoro, akaba ari nawo uzasoza icyiciro cy’amatsinda.

Magingo aya hamaze kumenyakana amakipe ane mu umunani azakina ¼. Ayo ni US Monastir, Patriots BBC, AS Sale na Petro de Luanda.

Biteganyijwe ko imikino ya ¼ izaba tariki ya 25 n’iya 26 Gicurasi. Iya ½ izakinwa tariki ya 28 Gicurasi mu gihe umukino wa nyuma uzaba ku Cyumweru tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Uko amakipe azahura mu mikino isigaye mu matsinda:

Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Gicurasi 2021

Ferroviário de Maputo vs Groupement Sportif des Pétroliers (14:00)

GNBC vs Rivers Hoopers (17:30)

US Monastir vs Patriots BBC (21:00)

Ku Cyumweru tariki ya 23 Gicurasi 2021

 Zamalek vs AS Douanes (14:00)

 FAP vs AS Police (17:30)

 AS Salé vs Atlético Petróleos de Luanda (21:00)

Ku wa Mbere tariki ya 24 Gicurasi 2021

Groupement Sportif des Pétroliers (GSP) vs Zamalek (19:30)

Patriots BBC irahatana no kuzamuka iyoboye itsinda A





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND