Kigali

King James yikingirije Covid-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yitabiriye ubukwe bwa Meddy

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:21/05/2021 19:34
0


Ruhumuriza James uzwi nka King James ku mazina y’ubuhanzi ni umwe mu bahanzi bakomeye hano mu Rwanda abikesha indirimbo ze zagiye zikundwa ziganjemo iz’urukundo ndetse n’ibitaramo bitandukanye yagiye agaragaramo harimo na Rwanda Day amaze kwitabira inshuro nyinshi harimo n'iya mbere yabereye mu Bubiligi.



King James yikingije icyorezo cya Covid-19 ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bivugwa ko azanataha ubukwe bw’umuhanzi Ngabo Medard wamamaye nka Meddy. King James uri kubarizwa Amerika agiye kuhamara ibyumweru bibiri.

Amakuru INYARWANDA ifite avuga ko uyu King James azanitabira ubukwe bwa Meddy buzab tariki ya 22 Gicurasi 2021. Mu mashusho uyu muhanzi yashyize ku rukuta rwe rwa WhatsApp, yerekana ari gukingirwa icyorezo cya Covid-19 muri Leta zunze ubumwe za Amerika aho n’ubundi ari kubarizwa muri iyi minsi.

King James yakingiwe Covid-19

King James ni umuhanzi watangiye kumenyekana mu myaka ya 2006 ndetse aza no gukomeza gukuza impano n’ibihangano bye byagiye bikundwa n’abatari bake mu bihe bitandukanye nk’uko byagiye bigaragara cyane haba mu bihangano asohora n’amasoko atandukanye yagiye atsindira.

King James kuri ubu ntagikunze kuvuga cyane nk'uko byahoze ahubwo ibikorwa bye rimwe na rimwe ni byo byivugira. Kuri ubu akaba yaranahinduye zimwe mu nshingano ze afatanya n’umuziki nko kwinjira mu ishoramari aho afite uruganda rw’ifu ndetse akaba anafite na Supermaket.


King James aherutse kubwira InyaRwanda ko ahugiye mu gutegura umuzingo we wa karindwi witwa ubushobozi aho uzaba uriho indirimbo zitandukanye kandi ngo zizaryohera abantu bakunda umuziki we ndetse n’abanyarwanda muri rusange. King James aherutse gusohora indirimbo 'Ndagukunda' afatanyinyeije na Ariel Wayz, ikaba imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi Magana atandatu kuri Youtube.


King James biravugwa ko azitabira ubukwe bwa Meddy








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND