Umuhanzi Kitoko Bibarwa Patrick [Kitoko] yatangaje ko ababajwe no kumenyesha abafana be n’abakunzi b’umuziki, ko igitaramo yari gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyasubitswe kubera “ingendo zibujijwe”.
Kitoko ubarizwa mu Bwongereza yanditse kuri konti ye ya Instagram ku gicamunsi cy’uyu wa Gatanu tariki 21 Gicurasi 2021 ati: “N’agahinda kenshi ndashaka kumenyesha abafana ko igitaramo cyasubitswe kubera ‘ingendo zibujijwe’. Ndihanganisha buri wese ibi byagiraho ingaruka. Murakoze kunyumva".
Kitoko yagombaga kuririmba mu gitaramo cyiswe ‘Summer Party’ cyagombaga kubera mu Rwanda mu mpeshyi ya 2021. Bitewe n’ingamba zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rwafashe harimo ko ibirori bihuriza hamwe abantu bitemewe, The Mane yahisemo kugikorera muri Amerika.
Mu 2019, iki gitaramo cyabereye mu Rwanda cyaririmbyemo abahanzi bo mu Rwanda na Rich Mavoko wo muri Tanzania. Byari biteganyijwe ko umunya-Uganda Sheebah Karungi akitabira ariko ntiyabonetse ku munota wa nyuma ku mpamvu zitasobanuwe neza.
Iki gitaramo cyagombaga kuba tariki 30 Gicurasi 2021 kikabera ahitwa Salem Ave Dayton muri Ohio muri Amerika, kikaba ari ku munsi w’ikiruhuko.
Bad Rama Umuyobozi wa The Mane wateguye iki gitaramo yari aherutse kubwira INYARWANDA ko mu gihe amaze muri Amerika ari bwo yagize igitekerezo cyo kuhakorera ibitaramo The Mane yajyaga ikorera mu Rwanda, kuko muri Amerika ho buri Leta igenda yoroshya ingamba zo kwirinda Covid-19.
Bad Rama yavuze ko biri no mu rwego rwo kwiyegereza abakunzi ba The Mane no gutsura umubano n’abandi bahanzi. Ati “Ntabwo nakomeza kwicara kandi hari ubundi buryo nshobora gukoramo igitaramo nakoreraga mu Rwanda. Ni umwanya wo guhuza abahanzi bavuka mu Rwanda bakorera umuziki mu muhanga ndetse no kubahuza n’abakunzi babo.”
Inkuru bifitanye isano: Kitoko na Shizzo bazaririmba mu gitaramo cya mbere The Mane igiye gukorera muri Amerika
Kitoko yatangaje isubikwa
ry’igitaramo yari gukorera muri Amerika tariki 30 Gicurasi 2021
Kitoko yagombaga kuva mu Bwongereza akajya kuririmbira muri Amerika
TANGA IGITECYEREZO