RFL
Kigali

Ikimero cya Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond cyavugishije Rick Ross

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:20/05/2021 5:16
3


Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond, yashyize hanze ifoto igaragaza ikimero cye ivugisha benshi barimo n’icyamamare Rick Ross uri mu baraperi bakomeye kuri uyu mubumbe.



Hamisa Mobetto azwiho kuba yarabyaranye na Diamond umwana w’umuhungu. Kubyarira uyu muhanzi ukunzwe na benshi byamwongereye ubwamamare ku buryo bukomeye atangira kurushaho kumenyekana mu muziki nk’umuhanzi.


Mu bihe byatambutse yashyize ku karubanda iby'urukundo rwe na Diamond agaragaza ko yacaga inyuma umuherwekazi Zari bafitanye abana babiri akajya kuryamana nawe ndetse ahishura ko icyo gihe yakuyemo inda  ze eshatu nyuma akaza kumubyarira umuhungu.

Usibye kumenyekana mu rukundo na Diamond, Hamisa Mobetto ni muhanzikazi akaba n'umukinnyi w’ama filime n’umushabitsi. Ikimero cye cyatumye Diamond ahitamo kumukoresha mu mashusho y’indirimbo Salome yabiciye bigacika. 

Hamisa Mobetto ikimero cye kimuha gukundwa n’abagabo batari bake batunze agatubutse barimo Fred Vunjabei wamwihebeye uri mu bakire bakiri bato muri Tanzania. Uburyo uburanga bwe bukurura cyane abagabo byigaragaje ubwo yashiraga ifoto ku rukuta rwe rwa  Instagram yambaye ishati y’umukara ngufi amatako ye agaragara, ikavugisha ibyamamare.

Ifoto Hamisa yashyize hanze hanze ikavugisha Rick Ross

Iyi foto yavugishije ibyamamare bitandukanye birimo n’umuraperi w’umunyamerika Rick Ross watanze abandi kuyitangaho igitekerezo. Uyu muraperi kwihangana byanze maze ajya ahandikirwa ibitekerezo aba uwa mbere ugishyizeho. Nta jambo yanditse gusa yashyizeho utu emojo dufite ibisobanuro bikomeye [✨✨✨✨✨📈📈📈📈📈].


Ifoto Hamisa yashyize hanze yatumye Rick Ross agaragaza amarangamutima ye kuri uyu mugore wabyariye Diamond

Utu Emoji ubundi dushobora gukoreshwa mu kimbo cy’ijambo runaka washakaga kuvuga. Aka 📈 wagakoresha ushaka kugaragaza ikintu kigezweho kandi kigenda kiyongera mu bwiza ndetse no mu guhenda cyangwa igiciro. Naho aka ko kagaragaza urukundo ndetse n’agaciro wahaye ikintu wagereranije n’inyenyeri yo mu kirere. 


Rick Ross ukurikirwa n'abarenga miliyoni 12 yabaye uwa mbere washyize igitekerezo kuri iyi foto

N’ubwo nta jambo yanditse ubisesenguye ukurikije ubusobanuro bw’utu tu emoji wabona icyo Rick Ross yashatse kubwira Hamisa Mobetto. Iyi foto Hamisa Mobetto yashyize kuri Instagram ye imaze gukundwa n’abantu basaga ibihumbi 63 ikaba kandi imaze gushyirwaho ibitekerezo birenga igihumbi byabimburirwe n’icya Rick Ross.


Fred umwe mu bakire bakiri bato muri Tanzania batwawe n'ikimero cya Hamisa 


Hamisa akurikirwa n'abarenga miliyoni 7 kuri Instagram






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mathew2 years ago
    Enjoy your life dear
  • Iradukunda jimmy2 years ago
    Numukobwa mwiza pe
  • Ered Hakizimana2 years ago
    Sibwo ahuye ni cyamamare kurenza diamond





Inyarwanda BACKGROUND