Hamisa Mobetto wabyaranye na Diamond, yashyize hanze ifoto igaragaza ikimero cye ivugisha benshi barimo n’icyamamare Rick Ross uri mu baraperi bakomeye kuri uyu mubumbe.
Hamisa Mobetto azwiho kuba yarabyaranye na Diamond umwana w’umuhungu. Kubyarira uyu muhanzi ukunzwe na benshi byamwongereye ubwamamare ku buryo bukomeye atangira kurushaho kumenyekana mu muziki nk’umuhanzi.
Mu bihe byatambutse yashyize ku karubanda
iby'urukundo rwe na Diamond agaragaza ko yacaga inyuma umuherwekazi Zari
bafitanye abana babiri akajya kuryamana nawe ndetse ahishura ko icyo gihe yakuyemo
inda ze eshatu nyuma akaza kumubyarira
umuhungu.
Usibye kumenyekana mu rukundo na Diamond, Hamisa Mobetto ni muhanzikazi akaba n'umukinnyi w’ama filime n’umushabitsi. Ikimero cye cyatumye Diamond ahitamo kumukoresha mu mashusho y’indirimbo Salome yabiciye bigacika.
Hamisa Mobetto ikimero cye kimuha gukundwa n’abagabo batari bake batunze agatubutse barimo Fred Vunjabei wamwihebeye uri mu bakire bakiri bato muri Tanzania. Uburyo uburanga bwe bukurura cyane abagabo byigaragaje ubwo yashiraga ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram yambaye ishati y’umukara ngufi amatako ye agaragara, ikavugisha ibyamamare.
Ifoto Hamisa yashyize hanze hanze ikavugisha Rick Ross
Iyi
foto yavugishije ibyamamare bitandukanye birimo n’umuraperi w’umunyamerika Rick
Ross watanze abandi kuyitangaho igitekerezo. Uyu muraperi kwihangana byanze maze
ajya ahandikirwa ibitekerezo aba uwa mbere ugishyizeho. Nta jambo yanditse gusa
yashyizeho utu emojo dufite ibisobanuro bikomeye [✨✨✨✨✨📈📈📈📈📈].
Ifoto Hamisa yashyize hanze yatumye Rick Ross agaragaza amarangamutima ye kuri uyu mugore wabyariye Diamond
Utu Emoji ubundi dushobora gukoreshwa mu kimbo cy’ijambo runaka washakaga kuvuga. Aka 📈 wagakoresha ushaka kugaragaza ikintu kigezweho kandi kigenda kiyongera mu bwiza ndetse no mu guhenda cyangwa igiciro. Naho aka ✨ ko kagaragaza urukundo ndetse n’agaciro wahaye ikintu wagereranije n’inyenyeri yo mu kirere.
Rick Ross ukurikirwa n'abarenga miliyoni 12 yabaye uwa mbere washyize igitekerezo kuri iyi foto
N’ubwo nta jambo yanditse ubisesenguye ukurikije ubusobanuro bw’utu tu emoji wabona icyo Rick Ross yashatse kubwira Hamisa Mobetto. Iyi foto Hamisa Mobetto yashyize kuri Instagram ye imaze gukundwa n’abantu basaga ibihumbi 63 ikaba kandi imaze gushyirwaho ibitekerezo birenga igihumbi byabimburirwe n’icya Rick Ross.
Fred umwe mu bakire bakiri bato muri Tanzania batwawe n'ikimero cya Hamisa
Hamisa akurikirwa n'abarenga miliyoni 7 kuri Instagram
TANGA IGITECYEREZO