RFL
Kigali

BAL2021: Patriots BBC yakatishije itike ya ¼ nyuma yo kwisasira GNBC yo muri Madagascar

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2021 19:22
0


Patriots BBC yabaye ikipe ya mbere ikatishije itike ya ¼ mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), nyuma yo GNBC yo muri Madagascar amanota 78-72 mu mukino wari ukomeye cyane wabereye muri Kigali Arena hakomeje kubera iri rushanwa.



Uyu mukino wasabye Patriots BBC gukoresha imbaraga n’amayeri menshi kugira ngo bahagarike umuvuduko w’abakinnyi ba GNBC batifuzaga gutsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya.

GNBC niyo yatangiye umukino neza, ibifashijwemo n’abakinnyi bayo bigaragaje muri uyu mukino barimo Randriamampi na Razanamaheni, yatsinze agace ka mbere ku kinyuranyo cy’amanota 7, kuko yatsinze amanota 25-18.

Patriots yaje mu gace ka kabiri yikosoye, abakinnyi bayo barimo Ndizeye Dieudonne, Costner na Hagumintwali bayifasha kukegukana batsinze amanota 23-19. Amakipe ajya kuruhuka GNBC iri imbere n’amanota 44-41 ya Patriots.

GNBC yatangiranye imbaraga nyinshi agace ka gatatu, igerageza gushyiramo ikinyuranyo cy’amanota menshi ariko biranga, karangira itsinze Patriots amanota 16-14.

Mu gace ka kane ari nako ka nyuma, Patriots yasabwaga gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 4 bari bayishyizemo, ndetse ikanashaka uko ishyiramo ikinyuranyo kugira ngo itsinde umukino.

Umunyamerika, Brandon Costner, Wamukota na Ndizeye Dieudonne bakoresheje imbaraga nyinshi, bafashijwe na bagenzi babo bahindukirana ikipe ya GNBC bayitsinda amanota 22-12, bashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 10 yose.

Aka gace ka nyuma kabereye urufunguzo Patriots rwo gutsinda umukino kuko bahise barusha GNBC amanota atandatu, kuko umukino warangiye Patriots itsinze amanota 78-72.

Kiady Razanamahenina wa GNBC ni we watsinze amanota menshi mu mukino, aho yatsinze amanota 21, mu gihe Brandon Costner wa Patriots yatsinze amanota 16.

Uyu mukino watumye Patriots BBC yegukanye amanota abiri y’intsinzi asanga andi abiri yavanye kuri Rivers Hoopers, yuzuza ane ihita ikatisha tike ya 1/4.

Uko itsinda rya Mbere rihagaze

1. Patriots BBC: Imikino 2 amanota 4

2. Us Monastir: Umukino umwe, amanota 2

3. GNBC: Imikino 2 amanota 2

4. Rivers Hoopers: Umukino umwe,inota rimwe.

Indi mikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:

Itsinda rya Gatatu

05:30: Feroviario de Maputo vs Douanes

Uko muri Kigali Arena byari byifashe ku mukino wa Patriots na GNBC

Patriots yatsinze GNBC bigoranye

Patriots yahise ibona itike ya 1/4

J.Cole wa Patrios ahanganye n'abakinnyi ba GNBC

Patriots isigaje umukino na US Monastir mu itsinda Iyoboye rya A






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND