EACO yagiranye amasezerano na MTN Rwanda, ni umuryango washinzwe mu 2012 ukaba ugenzura telefone muri Afrika y’Uburasirazuba. Icyicaro cyawo gikuru kiri muri Kigali mu nyubako ya RURA. Uyu muryango ufite amashami mu bihugu binyuranye nko mu Burundi, Kenya, South Sudan, Tanzania na Uganda. Ufitanye imikoranire n’ibigo bitandukanye bifite aho bihuriye n’ikoranabuhanga n’itumanaho ari nayo mpamvu wagiranye amasezerano y'imikoranire na MTN Rwanda sosiyete ya mbere y’itumanaho mu gihugu.
MTN Rwanda na EACO basinye amasezerano y'imikoranire
Aya masezerano yashyizweho umukono ku mpande zombi kuri uyu
wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021 mu muhango wabereye ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda giherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali. Gushyira umukono ku masezerano byabimburiwe n’ibiganiro
hagati y’impande zombi byagarutse ku mikoranire.
Bamwe mu bagize umuryango EACO
Dr Ally Yahaya Simba Umuyobozi Mukuru wa EACO, yavuze ko bagize igitekerezo cyo gukorana na MTN Rwanda mu myaka ibiri ishize nyuma yo kwitegereza bagasanga byabagora gushinga iduka ricuruza telefone. Yashimangiye ko bishimiye kugira abafatanyabikorwa bashya nka MTN kuko basanze gukorana nabo ari byo byaborohera. Asobanura icyo iyi mikoranire azatanga nk’umusaruro yavuze ko bizorohereza abanyarwanda kubona telefone zigezweho [Smart phoMe] ku giciro gito.
Dr Ally Yahaya Simba Umuyobozi Mukuru wa EACO
MTN nk’abafite umurongo witumanaho wa mbere basanzwe bakenera telefone. Uyu muryango EACO ugenzura telefone muri Afrika y’Uburasirazuba, ufite uburyo ukorana n’ibigo bikora za telefone hirya no hino ku isi ku buryo iyi mikoranire izatuma bashobora kubona telefone igihe cyose bazikenera kandi ku giciro gito. Yakomeje asobanura ko izi ari n’inyungu z’abanyarwanda muri rusange kuko nabo bazashobora kujya babona telefone badahenzwe. Ati "Ntekereza ko nyuma tuzaba twiteguye no gufasha abanyagihugu kubona telefone zidahenze ".
Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng’ambi yavuze ko yishimiye kuba bagiye gukorana na EACO mu rwego rwo gufasha abanyarwanda gutunga telefone zijyane n’igihe za Smartphone. Yongeyeho ko uyu muryango uje gushyigikira gahunda ya Connect Rwanda ijyanye no guha abanyarwanda telefone zijyanye n’igihe.
Yatanze urugero rw’uko uyu muryango uje ukenewe, avuga ukuntu mu bice bimwe na bimwe by’icyaro nka za Rutsiro usanga hari abatazi Smartphone. Uyu muryango East African Communications Organization uzafungura ku mugaragaro iyi gahunda y'amasezerano yagiranye na MTN tariki 25 Gicurasi 2021.
Uyu muhango wabereye i Nyarutarama ku cyicaro cya MTN Rwanda
John umwe mu bagize umuryango EACO
Gisele Phanny Wibabara umwe mu bayobozi muri MTN
Mitwa Kaemba Ng'ambi uyobora MTN Rwanda na Dr Ally Yahaya uyobora EACO ubwo bamaraga gushyira umukono ku masezerano
Uyu muryango ufite amashami mu bihugu bitandukanye