Ntukihebe ugihumeka! Umukobwa w’imyaka 23 wazunguzaga amafi yocyeje ku muhanda yinjiye mu Nteko Nshingamategeko

Hanze - 19/05/2021 12:19 PM
Share:

Umwanditsi:

Ntukihebe ugihumeka! Umukobwa w’imyaka 23 wazunguzaga amafi yocyeje ku muhanda yinjiye mu Nteko Nshingamategeko

Hari abantu bakora akazi bakagasuzugura nabo bakisuzugura, ushobora kubona umuntu runaka ari umuzunguzayi ariyo mahitamo afite kandi yarize akaminuza, gusa nta bumenyi buhomba nk’uko umukobwa Hellen Auma Wandera wo muri Uganda yazunguzaga amafi, yinjiye mu Nteko Nshingamategeko.

Uyu mukobwa witwa Hellen Auma yanditse amateka kuko ni we winjiye mu Nteko ari muto ku myaka 23 y’amavuko. Amakuru atandukanye aturuka mu bitangazamakuru birimo Monitor, avuga ko uyu mukobwa yatsindiye kujya mu Nteko Nshingamategeko ya Uganda mu ishyaka rya NRM riri ku butegetsi riyobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.


Hellen Auma Wandera wacuruzaga amafi yinjiye mu Nteko Nshingamategeko

Hellen wotsaga amafi akayadandaza ku muhanda anayagemurira abantu batandukanye barimo n’abanyeshuri biganaga muri Kaminuza, amakuru avuga ko mu mwaka wa 2019 ari bwo yarangije Kaminuza.

Yatangiye kwiyamamaza benshi bagira ngo ni urwenya kuko aho abandi bakoreshaga imodoka zihenze bazenguruka igihugu biyamamaza, we yategaga moto ahandi akahagenda n’amaguru, birangira atowe mu Karere ka Busia. Ku ruhare rwe avuga ko byikoze kuko nta bushobozi nta n'imbaraga usibye Imana yabikoze ku mbabazi zayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...