Ikipe ya Petro de Luanda yo muri Angola yitabiriye irushanwa rya Basketball Africa League ‘BAL’ iri mu zihabwa amahirwe yo kuryegukana, yatangiye neza itsinda AS Police yo muri Mali amanota 84-66 mu mukino wayo wa mbere wo mu itsinda B.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Gicurasi 2021, hakomezaga imikino y’umunsi wa gatatu y’irushanwa rya Basketball Africa League rikomeje kubera muri Kigali Arena, hakaba hari hatahiwe itsinda rya kabiri.
Petro de Luanda niyo yatangiye neza umukino, yitwara neza mu gace ka mbere ibifashijwemo n’abakinnyi bigaragaje cyane barimo Valdelicio Joaquim, Jone Pedro na Gerson Goncalves, bashyiramo ikinyuranyo cy’amanota 20, kuko batsinze 29-9.
Mamadou Keita, Joseph Nzeakor na Ibrahima Haidara bafashije AS Police kwigaranzura Petro mu gace ka kabiri, bagatsinda ku manota 28-20.
Nyuma yo kuva mu karuhuko Petro yagarutse yariye karungu, maze ihindukirana AS Police yongera kuyitsinda amanota 21-8 mu gace ka gatatu, bigabanya icyizere cy’abanya-Mali cyo gutsinda uyu mukino.
Gusa ntabwo abakinnyi ba AS Police bacitse integer nubwo abanya-Angola bari babari bubi, kuko bakomeje kwihagararaho batsinda agace ka kane n’ubwo katabafashije gutsinda umukino, kuko bagatsinzemo amanota 21-14, bituma umukino urangira ku ntsinzi ya Petro de Luanda y’amanota 84-66 ya AS Police.
Mamadou Keita wa AS Police niwe watsinze amanota menshi muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 19, mu gihe Jone Pedro wa Petro de Luanda yatsinze 17.
Undi mukino wo muri iri tsinda wabaye kuri uyu wa Kabiri, AS Salé yo muri Maroc yatsinze FAP yo muri Cameroun amanota 87-84.
Imikino iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu:
Itsinda A
02:00: GNBC vs Patriots BBC
Itsinda C
05:30: Feroviario de Maputo vs Douanes
09:00: Zamalek vs GS Petroliers
Petro yatsinze AS Police yinjira neza mu irushanwa ihabwamo amahirwe yo kwitwara neza
Abanya-Mali bagerageje kwihagararaho riko birangira batakaje umukino
TANGA IGITECYEREZO