Kigali

Ku myaka 50, umunyamideli Naomi Campbell yibarutse imfura

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/05/2021 18:48
0


Umunyamideli w’Umwongereza wabigize umwuga Naomi Elaine Campbell, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko yibarutse imfura ye ku myaka 50 y’amavuko.



Naomi yavutse tariki 22 Gicurasi 1970. Ni umunyamideli w’umukinnyi wa filime n’umushoramari, wakunze kugenderera u Rwanda unagaragaza ko arufite ku mutima.

Yavuzwe mu rukundo n’abagabo b’abanyamafaranga mu bihe bitandukanye, ariko nta n’umwe babyaranye. Nko mu 2018 byavuzwe ko acuditse n’umuraperi Skepta, umubano wabo uza guhwekera.

Urutonde rw’abagabo bakanyujijeho na Naomi runariho umuraperi P. Diddy, umukinnyi w’iteramakofe Mike Tyson, umukinnyi wa filime Leonardo DiCaprio n’abandi.

Umwaka wari wabanje mu 2017, yaryanye ubuzima n’umuherwe Hassan Jameel batandukanye ahita akundana n’umuhanzikazi Rihana Robyn Fenty, uri mu bafite igikundiro ku Isi.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, Naomi yanditse kuri konti ye ya Instagram anashyiraho ifoto afashe ibirenge by’umwana we, ayiherekeresha amagambo agaragaza ibyishimo byo kwinjira mu mubare w’ababyeyi.

Yavuze ko ‘Umukobwa mwiza w’umugisha’ yamuhisemo ngo amubere umubyeyi’. Avuga ko nta magambo yabona yasobanura uko yiyumva n’isano afitanye n’uyu muziranenge yibarutse.

Mu 2017, Campbell yari yabwiye ikinyamakuru Standrad Magazine, ko ntakimwirukansa cyatuma abyara, avuga ko igihe nikigera bizabaho.

Yavuze ko ahora atekereza kugira umwana, kandi ko ashingiye kubyo ‘science’ ivuga ‘igihe cyose nashaka nabikora’. Mu Ukwakira 2019, yabwiye WSJ.Magazine ati “Ntiharagera. Nzareba icyo Isi impishiye.”

Naomi yibarutse mu gihe aherutse kunyuza amashusho mu kinyamakuru Architectural Digest agaraagza inzu y’igitangaza yaguze mu gace ka Malindi kari mu Majyepfo ya Kenya, avuga ko isobanuye urukundo afitite umugabane wa Afurika.

Ibyo wamenya kuri Naomi Campbell wibarutse umwana w’umukobwa ku myaka 50 y’amavuko

Naomi Elaine Campbell yavukiye mu Bwongereza tariki 22 Gicurasi 1970. Umwe mu babyeyi b’uyu munyamideli ntazwi ari we Se, nyina yitwa Valerie Morris akomoka muri Jamaica akaba ari n’umubyinnyi gakondo.

Ku myaka 10 yatangiye kwiga mu Butariyani (Italia Conti Stage school) aho yigaga ibijyanye no kubyina, ahandi yize ni mu Bwongereza (the London Academy of Performing Arts) yihugura mu bijyanye n’ubugeni ari n’aho muri iyo minsi yagaragaye muri filime ebyiri arizo: Quest for Fire (1981) na Pink Floyd’s The Wall (1982).

Yatangiye gukora ibijyanye n’imideli ku myaka ye 15 gusa. Sosiyete y’imideli ya mbere yagiranye nayo amasezerano yo kuyikorera yitwa Elite Modeling Agency, aho yatangiye kugenda akorana na bamwe mu bikomerezwa mu bijyanye n’imideli harimo Isaac Mizrahi, Calvin Klein ndetse na Azzedine Alaia.

Zimwe muri filime yakinnye harimo Quest for Fire (1981), The Wall (1982), Cool as Ice (1991), The Night we never Met (1993), Miami Rhapsody (1995), Invasion of Privacy (1996), Trippin’ (1999), Prisoner of Love (1999) na Destinazione Verna (2000).

Yasohoye Album ebyiri z’indirimbo; Love and Tears (1994) na Babywoman (1995). Yasohoye indirimbo ‘La,La,La Love’ yakoranye n’umuyapani  Toshi.

Iyi ndirimbo ikaba yarahise iba iya mbere mu Buyapani. Uretse iyi ndirimbo hari izindi nyinshi yagiye agaragaramo mu buryo bw’amashusho harimo iya Michael Jackson yitwa “In the Closet” n’iya George Michael “Freedom”.

Uretse kuba umunyamideli, umukinnyi wa filime n’umuririmbyi, Naomi Campbell ni umushoramari akaba yarabitangiye afungura resitora mu mwaka w’i 1995 aho yari afatanyije na bagenzi be b’abanyamideli barimo: Elle MacPherson, Claudia Schiffer, Christy Turlington na Tommaso Buti (wari ufite restaurant mu Butariyani). 

Iyo restaurant bafunguye yitwa “The Fashion Café” aha mbere yatangiye gukorera ni mu mujyi wa New York. Ikindi Naomi azwiho ni ukuba yarasohoye umubavu wamwitiriwe ari wo “Naomagic” wamamajwe mu 2000. Uyu mubavu wasohotse abifashijwemo na Givaudan Roure ndetse na Thierry de Baschmakoff. 

Nyuma yo gushyira hanze umubavu wamwitiriwe yagiye akora ibijyanye n’amavuta yo kwisiga hamwe n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwita ku ruhu ngo ruse neza. Uretse imyuga itandukanye akora uyu munyamideli umwanya we munini yawuhariraga ibikorwa by’urukundo aho yakoranye n’umushinga Dalai Lama mu kubakira ishuri ry’incuke abana batish

Muri Gashyantare 1998 yari umwe mu bari bashyigikiye Afrika y’Epfo mu mushinga watangijwe na Nelson Mandela wo gufasha abana batishoboye.

Ikinyamakuru 'People Weekly 1991' Naomi akaba yarashyizwe ku rutonde rw’abantu 50 beza ku Isi.

Naomi Campbell ukurikirwa n'abarenga miliyoni 10 kuri Instagram yagaragaje ibyishimo nyuma y’uko yibarutse imfura ye

Uyu munyamideli w’Umwongereza aherutse kugaragaza inzu y’agatangaza yaguze muri Kenya







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND