RFL
Kigali

Imibare irabihamya! INYARWANDA, Ikinyamakuru cya mbere mu Rwanda mu myidagaduro yashyikirijwe igihembo na RGB

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/05/2021 19:38
0


InyaRwanda.com ikinyamakuru gikorera kuri murandasi ”Internet” kimaze imyaka ijya kuzura 13, cyashyikirijwe igihembo nk’ikinyamakuru cya 2 gikora neza mu bikorera kuri murandasi. InyaRwanda ifite umwihariko wo kuba ikinyamakuru gisurwa n’abantu benshi binyuze ku kinyamakuru n’imbuga nkoranyambaga ifiteho abagera kuri 912,603.



Gushima ni umuco uri muri imwe ikunze kuranga abanyarwanda. Nyuma y’imyaka isaga 12 ikinyamakuru cya Inyarwanda.com kimaze gikora cyagiye gifasha benshi yaba mu bacuruzi ndetse n’abafite impano zitandukanye zibimburiwe n’ubuhanzi. Nyuma yo gufata igihembo nk’ikinyamakuru cya kabiri gikorera kuri murandasi (Internet), InyaRwanda.com turashimira byimazeyo abafatanyabikorwa bacu ndetse n’abakunzi bacu babana natwe umunsi ku wundi.

Muri iki gihe cyose iki kinyamakuru kimaze gikora cyagiye gifata ibihembo byinshi bitandukanye, gusa kuri iyi nshuro cyashyikirijwe igihembo gikomeye cyatanzwe n'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB aho InyaRwanda.com yabaye ikinyamakuru cya kabiri, ikaba yabanjirijwe n’ikinyamakuru cya Igihe.com. Ibi bihembo bya ‘Rwanda Development Journalism Awards’, byatangiye gutangwa mu 2012, bitangwa n’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru bo mu Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB.

Nyuma y'uko ibinyamakuru byahize ibindi byari byatangajwe mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kuri Televiziyo y’u Rwanda, TV1 ndetse na shene ya YouTube ya IGIHE mu muhango wabaye kuwa Mbere tariki 3 Gicurasi 2021 wahujwe n’ibirori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru, kuri uyu wa 18 Gicurasi 2021 ni bwo inyandarwa.com ndetse n’ibindi binyamakuru byahize ibindi byahawe ibikombe by’ishimwe na RGB.

N'ubwo InyaRwanda.com yahembwe nk'ikinyamakuru cya kabiri kuri murandasi, niyo nimero ya mbere mu gusomwa cyane mu binyamakuru byo mu Rwanda byibanda ku myidagaduro bikorera kuri murandasi. Ikinyamakuru cya www.inyarwanda.com gisanzwe kibanda ku myidagaduro, abantu, ubukungu, ikoranabuhanga, ubugeni, uburezi…gisurwa n'abantu bari hagati y’ibihumbi 50-100 buri munsi, naho abakurikira buri munsi ibyo gikora binyuze ku mbuga nkoranyambaga bose hamwe baragera hafi kuri Miliyoni imwe.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo InyaRwanda.com yashyikirijwe igihembo yegukanye

Nk'uko imibare ibihamya, InyaRwanda.com ni cyo kinyamakuru cya mbere mu Rwanda gifite abantu benshi bagikurikira ku rubuga rwa Instagram aho gifite abarenga ibihumbi magana ane (404,575), naho ku rubuga rwa Facebook ikagira abagera kuri 275,518, ku rubuga rwa Youtube ikaba ifite abagera kuri 216,510 mu gihe ku rubuga rwa Twitter ifite abantu bayikurikira bagera kuri 16,000. Abantu bose bayikurikira ku mbuga nkoranyambaga barenda kugera kuri Miliyoni imwe (912,603).

Tugendeye kuri iyi mibare y’abantu badahwema gukurikira iki ikinyamakuru cya Inyarwanda.com, ubuyobozi bw’iki kinyamakuru bwavuze ko iki igihembo bahawe nk’ikinyamakuru cya 2 mu bikorera kuri murandasi bagituye abakunzi b'iki kinyamakuru ndetse n’abafatanyabikorwa bacyo.

Muri iyi myaka iki kinyamakuru kimaze cyagiye gikorana n’ibigo bikomeye ndetse magingo aya kiracyafite imikoranire na byinshi muri byo twavugamo nka MTN Rwanda, Bralirwa, Skol, Airtel…ndetse na za minisiteri zitandukanye zirimo: MINEMA, MINIYOUTH, MIGEPROF, MINECOFIN, Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco…ukongeraho n'ibigo bikomeye birimo RGB, Rwanda Forensic Laboratory (RFL), Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda, n'ibindi.

Gusa iki kinyamakuru nk'uko twabivuze haruguru kibanda ku myidagaduro n'abantu (Entertainment and People) ari ni nayo mpamvu mu mikorere yacyo kitasize abikorera cyangwa abashaka kumenyekanisha ibikorwa byabo.

Ni ibihe binyamakuru byahize ibindi muri Rwanda Development Journalism Awards?

Ku mwanya wa mbere hari Radio Rwanda na Televiziyo Rwanda nk'ibyahize ibindi bitangazamakuru naho ku mwanya wa kabiri haje Kiss FM. Ku ruhande rwa Television iyaje ku mwanya wa kabiri ni TV1. Igihe.com yahembwe nk’ikinyamakuru cya mbere gikorera kuri murandasi naho Inyarwanda.com iza ku mwanya wa kabiri.

Ku ruhande rw’abanyamakuru ndetse n’abafata amafoto nabo harimo abashimiwe

-'Documentaire' ihiga izindi ya Radio cyangwa Televiziyo-Twibanire Theogene/ Radio Rusizi

- Inkuru y’umwimerere (Feature Story Award - Online/ Print): Rwanyange Rene Anthere/Panorama

- Inkuru ivuga ku bumwe n’ubwiyunge (Unity and Reconciliation Reporting Award): Muragijemariya Juventine/TV10

- Inkuru ivuga ku bucuruzi (Business Reporting Award): Mutuyimana Servilien /Kigali Today

- Inkuru ivuga ku buzima bwo mu cyaro (Grassroots Reporting Award): Kwizera John Patrick/RBA

- Inkuru ivuga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV and Child Abuse Reporting): Ndayishimiye Thierryve /Isango Star

- Inkuru ivuga ku buzima (Health Reporting Award): Uwayo Divin/RBA

- Radio y’Abaturage yahize izindi (Community Radio Show of the Year): Bizimana Desire/Radio Ishingiro

- Inkuru ivuga ku mazi, isuku n’isukura (Water and Sanitation Reporting): Alinatwe Josue/RBA

- Kurwanya inda ziterwa abangavu (Fighting Teenage Pregnancy): Lydia Atieno Barasa /The New Times

- Inkuru ivuga ku guteza imbere imitangire ya serivisi (Service Delivery Promotion Award): Mbonyumugenzi Jean Bosco

- Ifoto yahize izindi: Muzogeye Plaisir/ Kigali Today

- Inkuru icukumbuye (Investigative Reporting Award): Dushimimana Ngabo Emmanuel/Radio Isangano

- Ikiganiro cya Radio (Radio Talk Show): Ubyumva Ute/KT Radio

- Inkuru zivuga ku ngufu z’amashanyarazi (Energy Reporting Award): Kalinda Jean Claude

- Umunyamakuru uhiga abandi mu mikino: Habarugira Patrick/RBA

- Inkuru iteza imbere uburinganire [Gender Promotion Award (with Focus on Girls)]: Umurerwa Evelyne/RBA

- Ikiganiro cya Televiziyo gihiga ibindi (TV Talk-show of the Year Award): Urubuga rw’Itangazamakuru /Isango Star 


Dr. Usta Kaitesi Umuyobozi Mukuru wa RGB mu muhango wo gutanga ibikombe n'ishimwe ku bahize abandi muri Rwanda Development Journalism Awards 2021






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND