RFL
Kigali

Real Madrid ishobora gutakaza abakinnyi 5 mu cyumweru gitaha

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:18/05/2021 10:03
0


Amaso yose ahanzwe umukino wa nyuma wa shampiyona Real Madrid izakiramo Villarreal.



Real Madrid irakira Villarreal kuri uyu wa 6 mu mukino wa nyuma ugomba kwerekana niba Real Madrid yegukana shampiyona cyangwa Athletico Madrid ariyo igomba kucyegukana.

Nyuma y'uyu mukino, umwaka wa Real Madrid uzaba urangiye ndetse abakinnyi bayo bamwe bazaba bashoje amasezerano yabo.


Ramos yageze muri Real Madrid mu 2005 umutoza Zinedine Zidane we yamaze gusezera kuri Real Madrid n'ubuyibozi bwayo ko umwaka utaha batazakomezanya.

Ubu igikurikiyeho ni abakinnyi b'iyu kipe barimo abatazi ejo hazaza habo nyuma y'uyu mwaka w'imikino.

Guhera kuri Kapiteni wayo Ramos, Raphael Varane, Marcelo, Isco, ndetse na Lucas Vazquez bose ntibazi igikurikiraho muri iyi kipe ifite ibikombe 13 bya champions league.


Real Madrid ishobora kurema ikiragano gishya 

Ramos umaze imyaka 16 muri Real Madrid ariko uyu mwaka ushobora kuba uwa nyuma ndetse ugashyira iherezo kugitambaro cya Kapiteni yambaraga. Uyu musore w'imyaka 35 amazerano ye aragera ku musozo muri Kamena, gusa yari yarasabye ko bamwongera imyaka 2 ariko amahame ya Real Madrid nta byemera kuko nta mukinnyi urengeje imyaka 32 bajya bongerera amasezerano ari hejuru y'umwaka umwe.


Isco na we ari mubagenda 

Varane na we ni myugariro uri mu rungabongabo. Umwe mu bakinnyi bagiranye umubano mwiza ma Real Madrid ariko ushobora gushyirwaho iherezo mu kwezi kugiye kuza.

Varane azasoza amazerano ye mu 2022 gusa na we ntashaka kongera amasezerano. Real Madrid nayo yimezeje ko naramuka atemeye kongera amasezerano, bazamutanga uyu mwaka aho kugira ngo agendere ubuntu, ahubwo ikipe yatanga miriyoni 60 za amadorari bamutanga.


Varane yabonye umwanya uhoraho ubwo Pepe yari amaze kugenda 

Lucas Vazquez, Marcelo na Isco nabi bari kurutonde rw'abakinnyi bashobora kugenda

Isco na Marcelo ni bamwe mu bakinnyi bagize uruhare mu bikombe 4 bya champions league iyi kipe yatwaye ariko nabo bari kugana mu gihe cya nyuma muri iyi kipe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND